Sheebah Karungi yakuriye inzira ku murima abafana banenga iherena yishyize ku zuru

Sangiza iyi nkuru

Sheebah Karungi yatangarije ku mugaragaro abafana be badakunda iherena yipfumuje ku zuru rye ko bagomba kwihangana bakamufata uko ari.
Karungi abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yavuze ko nawe ubwe azi neza ko iherena yashyize ku zuru rye ribangamira abafana be, kandi ko adateze kurikuraho habe namba bityo ngo bamwihanganire kuko ararikunda.
karungi
Sheebah yagize ati “ muraho bafana banjye nkunda ariko bakanga iherena riri ku zuru ryanjye! Gusa nubwo muryanga njyewe ndarikunda .”
Uyu muhanzikazi ukomoka mu gihugu cya Uganda yabitangaje nyuma yaho abafana bari bakomeje kugenda binubira uburyo akomeje kwiyambika ubusa hakiyongeraho n’iryo herena ribabangamiye.
Kuba yari amaze iminsi ashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya” Ndiwanjawulo” biri mu byari byatumye agira abakunzi batari bake dore ko yari amaze no gusohora izindi ndirimbo zakunzwe nka Love Hater,No Offence, Tunywe n’izindi zitandukanye
Howwe.biz itangaza ko bivugwa ko Sheebah nakomeza kurekeraho iri herena ashobora kuzisanga asigaye wenyine niba ntacyo ahinduye ngo ashimishe abafana.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *