Ni gute umuntu yagira intego nyayo?- Pst. Jimmy Muyango

Sangiza iyi nkuru

Ni kenshi abantu bavuga ko bakeneye kugira intego ariko ibyo ntibihagije kuko usanga benshi bafite intego zinyuranye mu gihe umukristu akeneye gutumbira ibintu nyabyo.
Mu nyigisho zatanzwe na Senior, Pastor wa Potter’s Hand Church, Jimmy Muyango yashimangira ko hari intego z’ amoko 3 zikunze kuranga abantu.
1.Abantu benshi babayeho nta ntego: Usanga abantu benshi bafite imbaraga, amikoro n’ impano zitandukanye ariko binyanyagiye bityo bikagira ingaruka ku musaruro.
Pst. Muyango avuga ko bene aba bantu badafite intego zihamye ku buzima bwabo barangwa no kuvuga YEGO(kwitabira akaje kose, kugendera mu bigari…), umeze atyo ye kwibwira ko azagira icyo ahabwa n’ Umwami Imana nk, Yakobo 1: 7-8-7.
2.Intego mbi: Ibi biboneka ku bantu bahora bifuza kugera ku bintu bitari byo.
Aha Pst. Muyango yatanze urugero rw’ abantu bakunze gushora ubutunzi bwabo bwose ku bintu bidafite umumaro. Bakarwana intambara zidafite umumaro , Imigani 4:27, nduhindukire iburyo cyangwa ibumoso, ukure ikirenge cyawe mu bibi.
3.Intego nyayo : Kuri iyi ngingo umuntu akwiriye kwerekeza imbaraga ze , igihe cye ku bintu nyabo bifite umumaro.
Pst. Jimmy Muyango yashishikarije abakristu kugira imbaraga n’ inkomezi mu kuvuga oya OYA! Ku bintu bibi na YEGO ku bintu byiza kandi by’ ukuri.
Yesu niwe wadufasha kugira intumbero nyayo
Abaheburayo 12:2 Dutumbira Yesu we nyine, ari ibanze ryo kwizera kandi ari we ugusohoza rwose.
Yihanganiye umusaraba ku bw’ ibyishimo byamushyizwe imbere ntiyita ku isoni zawo yicara iburyo bw’ intebe y’ Imana, Imigani 4:25-26 25 , Boneza amaso imbere yawe Ugumye Uhatumbire.
26.Tunganya inzira y’ ibirenge byawe kandi imigendere yawe yose ikomezwe ,Zaburi 19:37.
Ukebukishe amaso yanjye ye kureba ibitagira umumaro, Unzurire mu nzira zawe akamaro no kugira intumbero nyayo.
Aho uri uyu munsi wahagejejwe n’ ibyo wari utumberiye mu myaka yashize.
Naho uzaba uri mu myaka izaza bizaterwa n’ icyo utumbiriyeho uyu munsi.Ubutunzi bucye buzatanga umusaruro mwinshi!
Ingero n’ iherezo by’ abagize intego nyazo
Pawulo ni uko yabigenjeje ,Abafilipi 1:15-17, Yesu ni uko yabikoze Abaheburayo 12 :2 , aravuga ati « Dore mbonye ijuru rikingutse, n’ Umwana w’ umuntu ahagaze iburyo bw’ Imana”, Ibyakozwe n’ Intumwa 1:56 Unyura muri iyo nzira ikakugeza aho Imana iguhamagarira !Yesu yanyuze mu nzira y’ isoni z’ umusaraba kugirango abone ikamba ry’ ubwiza.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nzirambahari Nzibonera/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *