Umufaransa Franà§ois Mitterrand yavutse mu Ukwakira 1916 yitaba Imana muri Mutarama 1996, yabaye Perezida w’u Bufaransa mu mwaka w’ 1981-1995, muri iyi myaka 14 yamaze ku buyobozi yabanye neza na Perezida Habyarimana w’u Rwanda gusa icyaje gutangaza benshi ni uko bikekwa ko ari we waba waramurimbuye ku isi.
Juvenal Habyarimana yabaye Perezida w’u Rwanda mu mwaka w’1973 kugera mu 1994, yagiye yiga amashuli atandukanye arimo n’aya gisirikare n’ibindi yari yarakuye mu mahanga.

Habyarimana yakoze inozabumenyi muri Kaminuza ya Montpellier mu Bufaransa mu ishami ry’Ubuvuzi,…yari inshuti magara ya Perezida Mitterand ari n’umujyanama we mukuru mu bya politiki n’igisirikare cy’u Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Perezida Mitterrand yari umurinzi wa Habyarimana
N’ubwo Habyarimana yari Perezida w’u Rwanda umutekano we wacungwaga na Mitterand, ibi bikaba bigaragarira ku basirikare bamurindaga ndetse n’abapilote b’indege yamutwaraga,…
Ingabo zarindaga Perezida Juvenal Habyarimana zatozwaga n’abasirikare b’u Bufaransa bwayoborwaga na Mitteranda, ibi bikaba bishimangirwa na Thierry Prungnaud wari umusirikare mukuru mu ngabo z’u Bufaransa mu Rwanda guhera mu 1992 ko icyo gihe yari umutoza w’abasirikare barindaga Perezida Habyarimana Juvenal.
Amakuru yagiye atangazwa kuri Operation Turquoise, ni uko iyi operasiyo itari iyo guhagarika ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi mu 1994, bukorwa na Guverinoma yari iriho mu Rwanda Mitterand yari ashyigikiye.

Ikinyamakuru Le Monde gitangaza ko hari igice cy’abasirikare b’Abafaransa cyari cyarahawe misiyo yo kurwanya abasirikare ba FPR Inkotanyi zitavugaga rumwe na Leta ya Habyarimana wari wishwe ku wa 6 Mata 1994.
Ikindi kigaragaza uburyo Abafaransa bari abarinzi b’ingoma ya Habyarimana, ni uburyo Umuryango Survie ugaragaza amakuru atangwa na Capt Paul Barril wahoze ari umujandarume w’u Bufaransa ndetse wari no mu bikorwa bya politiki mu Rwanda Kuva mu mwaka wa 1989.
Uyu Capt Barril ngo yakoranaga n’abayobozi bakuru b’u Rwanda, akaba n’umufatanyabikorwa wa hafi wa Franà§ois de Grossouvre wari inkoramutima ya Perezida w’u Bufaransa, Franà§ois Mitterrand (mu bijyanye na Politiki).
Paul Barril ashinjwa ko kuwa 28 Gicurasi 1994, yasinyanye na Guverinoma y’Abatabazi yari ihagarariwe na Minisitiri w’Intebe Jean Kambanda, amasezerano yo gutanga intwaro no gutoza ingabo z’u Rwanda zakoze Jenoside.
Muri ayo masezerano bivugwa ko Guverinoma y’u Rwanda yariho icyo gihe yemeye kuzishyura u Bufaransa miliyoni 3 z’amadolari.
Ibi byose ni ibigaragaza ko ingoma ya Mitterand yizezaga Habyarimana kumurinda abamurwanyaga, gusa nyuma biza gutangazwa ko Mitterand yaba ari we wamwirengeje.
Urupfu rwa Juvenal Habyarimana
Habyarimana Juvénal yavutse kuwa 8 Werurwe 1937, yicwa tariki ya 6 Mata 1994. yabaye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda kuva kuwa 5 Nyakanga 1973 kugeza kuwa 6 Mata 1994, apfa azize isasu ryarashwe indege yari arimo ubwo yari avuye i Arusha muri Tanzaniya, mu mishyikirano na FPR Inkotanyi. Twibutse ko yari kumwe na mugenzi we Ntaryamira Cyprien wayoboraga igihugu cy’u Burundi.
Ikinyamakuru Libération cyo mu Bufaransa, ku wa gatatu tariki ya 9 Mutarama 2013, cyasohoye inkuru irimo ikimenyetso gishobora kugaragaza uruhare rwa Leta y’u Bufaransa ku ihanurwa ry’indege yari itwaye Habyarimana.

Icyo kinyamakuru kivuga ko ubwo umucamanza w’umufaransa Marc Trévidic yakoraga icukumbura ku ihanurwa ry’iyo ndege, yavumbuye urupapuro rwemeza ko hari abasirikare b’abajandarume 2, bakomoka mu Bufaransa, bapfiriye mu Rwanda muri Mata 1994.
Abishwe ni umusirikare w’umujandarume witwa René Maier, wari kumwe na Alain Didot wiciwe hamwe n’umugore we Gilda Didot, bikaba bivugwa ko bishwe hagati y’itariki ya 12 na 13 Mata 1994, ariko ngo iby’urupfu rwabo bikaba bitarigeze bisobanuka kugeza iki gihe.
Ikinyamakuru Libération kibazaga niba urupfu rw’abo bantu batatu, rutazabangamira ubushakashatsi bwa Trévidic, cyangwa se kitaba ikimenyetso kiganisha ku ruhare rwa Leta y’u Bufaransa mu ihanurwa ry’indege yari itwaye Habyarimana na Ntaryamira Cyprien wari Perezida w’u Burundi.
Abo basirikare b’abajandarume bishwe, bari abajyanama mu bya Tekiniki, bakaba bari bashinzwe n’ibijyanye n’itumanaho “transmission radio” hagati ya Ambasade y’u Bufaransa n’igisirikare cy’u Rwanda.
Umwanditsi w’iyi nkuru avuga ko bishoboka ko bazize ko baba barumvise ibiganiro byabaye hagati ya Ambasade y’u Bufaransa i Kigali n’ingabo zari iz’u Rwanda, mbere y’uko indege yarimo Habyarimana ihanurwa, bityo Leta y’u Bufaransa ikaba yarifuzaga ko amakuru ajyanye n’iby’iyo ndege atazagaragazwa.

Mu gihe urupfu rwa Habyarimana rukiri urujijio, Umuhungu we, Jean Luc Habyarimana yabwiye BBC ko aho igisasu cyaturutse ataricyo kibazo, ko ikibazo ari uwarashe iyo ndege.
Ibi akaba yarabitangaje mu gihe Umutwe w’impuguke z’abafaransa wari wasohoye icyegeranyo muri Mutarama 2012 kivuga ko iyo ndege ishobora kuba yararashwe n’amasasu yaturutse ahantu 6 harimo no mu kigo cya gisirikare cya Kanombe cyangwa i Masaka.
Jean Luc yavuze ko umuryango wa Habyarimana wasabye ubucamanza gukomeza amaperereza kugirango bamenye uwahanuye iyo ndege ntibigume mu rujijo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com


