Mu gihe amakipe menshi arwanira umukinyi Neymar, mugenzi Gerard Pique bakinana yahaye urw’amenyo abatekereza ko ashobora kujya muri Real Madrid ndetse ananatanga intego yo gucibwa akaboko.
Ibi byasaga nko guhakanya umunyabigwi mu mupira w’amaguru ukomoka muri Bresil, Roberto Carlos wari watangaje ko agiye kuvana uyu musore mu ikipe ya Barcelona akamuzana mu ikipe ye yahoze akinira mbere yaho ahagarikiye ruhago.

Pique yatanze intego y’ukuboko kwe mu gihe yishingikirije ko Barcelona idatekereza namba kuba yarekura Neymar, ko aho kuyivamo yakongezwa umushahara agakomeza gutiza imbaraga Messi na Suarez.
Uko gusheta akaboko kwa Gerard ntibyavuzweho rumwe na benshi, byatumye bibaza bati: “ ese bibaye ngombwa ko uyu musore yerekeza muri Real Madrid koko yashyira hasi ukuboko kugacibwa cyangwa yakwisubiraho?”

Kuba yemeye ko yatanga ukuboko kwe ntibyakuyeho ko nawe bikomeje kugenda bivugwa ko yaba ari mu migambi yo gusanga Pep Guardiola mu ikipe ya Manchester City akaba ari naho yasoreza gukina umupira w’amaguru .
uyu musore w’imyaka 29 y’amavuko akaba n’umugabo w’icyamamare Shakira, atangaza ko akunda Pep Guardiola cyane ku buryo aramutse adakinnye muri Man City byamubabaza.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


