Umuyobozi w’ikigo cy ‘ibikorwa bifitiye igihugu  akamaro ( RURA ), yatangaje ko umwaka wa 2018, ari uwo guhesha agaciro abakora umwuga wâubumotari, zimwe mu mvune bagiriraga mu kazi kabo zikagabanuka ndetse hakabaho uguhana neza sirivisi hagati ye nâumugenzi.
Umuyobozi wa RURA, Maj. Nyirishema Patrick, ibi yabitangaje ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 26 Mutarama 2018, ubwo yafunguraga ku mugaragaro uburyo bwo kwishyura amafaranga yâurugendo kuri moto hifashishijwe ikoranabuhanya (YEGOMOTO).
Agira ati âNka RURA twishimiye uburyo bwa YEGOMOTO, burashimangira bukanahesha agaciro umwuga wâubumotari, tugendeye ku cyerekezo cya Perezida Kagame cyo guteza imbere ikoranabuhanga, iyi gahunda izorohereza abamotari nâabagenzi batindaga mu kuvunjisha,âŚâ.
Akomeza avuga ko ubu buryo bwa YEGOMOTO, bugiye gukuraho uguharira kwabagaho hagati yâumugenzi nâumumotari, bajya impaka ku biciro ndetse rimwe na rimwe bakaba bamaraga igihe kirekira umwe avunjisha ngo agarurire undi.
Ati âMubaze, ukozaho ukigendera, ari wa mumotari nta kibazo azagira, nâ umugenzi ni uko, bigabanya uguharira,⌠2018 ni umwaka wo guhesha agaciro abamotari, iyi gahunda izadufasha kuva mu ikoresha ryâibiceri nâamanoti, ubu uzajya ukozaho telefoni udatinze uhite wigenderaâ.
Yatanze ikizere ku bazajya bakoresha iyi gahunda nshya ya YEGOMOTO, ko nka RURA babanje gukora isuzuma rihagije ryâumwaka nâigice, ndetse ko bizeye ko abagenzi bazabyishimira.
Umuyobozi mukuru wa YEGOMOTO, Mr Karanvir Singh, yatangaje ko ubu buryo buzafasha Abanyarwanda kudatakaza igihe nâamafaranga.
Agira ati âUbu buryo buzafasha mu kwishyura hakoreshejwe telefoni (MTN Mobile Money) cyangwa Debit cards, ⌠bizagabanya uburyo twari dusanzwe dukoresha bwo kwishyura amafaranga mu ntoki, YEGO izafasha impande zombi (umumotari &umugenzi) kwizigamira amafaranga nâigiheâ.

Yakomeje avuga ko hari aho ibiciro bizagenda bigabanuka ugereranyije nâuko byari bisanzwe, ndetse ko ubu buryo buzorohereza umugenzi kuba yakwishyurirwa nâundi muntu wese batari kumwe, akoresheje Mobile money.
Ibi kandi ngo ni inyungu ku babyeyi baba bohereje abana ku ishuri ko bashobora kubishyurira amafaranga ya moto batari kumwe.
MTN nkâumufatanyabikorwa wa YEGOMOTO, nayo itanga icyizere ko ubu buryo bugiye korohereza abagenzi mu buryo bwo kwishyura amafaranga yâurugendo kuri moto na âMTN Tape & payâ
Hizewe ko moto 15,000 zizakoresha ubu buryo bwa âYEGOMOTO Africaâ mu mujyi wa Kigali.

Â
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Theoneste/Bwiza.com


