Urutonde rw’ abahanzi nyarwanda bagize amahirwe yo kujya mu mahanga bagakomeza umuziki

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe  hari abahanzi bamara kwambuka  imbibi z’ igihugu bagahita bashyira hasi umuziki hari bamwe babona aya mahirwe maze bikababera uburyo bwo kurushaho guteza imbere inganzo yabo imbere.
Abakurikiranira hafi  ibijyanye n’ imyidagaduro basanga abahanzi bagera mu mahanga bakabireka bituruka ku mpamvu zitandukanye.
Ku ruhande rumwe, bamwe bahagarika ubuhanzi bitewe n’ ubuzima bahura nabo mu mahanga aho bagomba gushaka imibereho yabo.
Ku rundi ruhande , hari abahanzi bagera mu mahanga bagashyira imbere intego zabo bityo impano zabo ntizizime bakoresheje imbaraga zose bafite.
1.Meddy(Medar Ngabo):   Kuva yajya muri Leta Zunze za Amerika ntiyigeze agoheka kuko umunsi ku wundi yakomeje gukora mu nganzo asohora indirimbo ibyo byatumye abafana be bamuhoza ku mutima.
2.The Ben(Mugisha Benjamin): Yakomeje  kurangwa no gukunda umwuga we kuko ari mu bahanzi bakunzwe cyane n’ urubyiruko bitewe ni uko buri gihe agaragaza ibikorwa bye by’ ubuhanzi biciye mu ndirimbo ndetse n’ ibitaramo bitandukanye n’ amarushanwa.

  1. Code : Wamenyekanye ku izina rya Faical yaje kujya mu gihugu cy’ u Bufaransa aho akorere muziki ye uko ashoboye anagerageza kuhereza indirimbo ze mu Rwanda.
  2. Alpha Rwingira  : Uyu muhanzi ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagize amahirwe menshi kuva yakwegukana Tusker Famer Project muri Kenya.

Yagiye gukomeza mashuri ye mu mahanga ariko ntibyamubuza kujya ahanyanyaza agakora mu nganzo agasohora indirimbo nke.

  1. Daddy Cassa Nova : Daddy Cassanova ni umwe mu bahanzi b’abanyarwanda bakorera muzika yabo hanze y’u Rwanda muri Canada.

Kuri ubu uyu muhanzi yamaze gushyira hanze indirimbo ye nshya yise ‘Mukobwajana’ indirimbo ubu yatangiye kwamamara ahantu henshi.
6. Marchal DeGaulle(Ufiteyezu Ismael): ubarizwa mu mahanga ni umwe mu baririmbyi  bakunzwe mu Rwanda kuva mu myaka yo hambere kandi ufite inararibonye mu ngeri zinyuranye z’ubuhanzi.
Maréchal DeGaulle uri mu kigero cy’imyaka 50 y’amavuko, ni umwe mu bahanzi bakundishije benshi injyana Nyarwanda n’izindi zifite akarango k’umuziki wa Afurika. Yatangiye kuririmba mu 1986 akaba yaramenyekanye cyane muri Orchestre Ingeri; uretse no kuririmba yabaye umwe mu ba-DJ ba mbere bakunzwe mu myaka yashize mu Rwanda.

  1. Emmy : Ni umuririmbyi ndetse n’ umucuranzi mwiza akomeje gukorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho bivugwa ko ubuhange bwe butuma atumirwa mu bitaramo byinshi.

8.Princess Pricilla : Umuratwa Priscillah [Princess Priscillah] ni umwe mu bakobwa bakora umuziki abarizwa muri USA aho akomeje gukora ibihangano byiza.

  1. Ben Kayiranga : Uyu muhanzi w’ inzobere amaze imyaka itari mike akorera i Paris mu Bufaransa, amaze gukorana n’ abahanzi mpuzamahanga nka Lokua Kanza Pascal usanzwe unamufasha gutunganya indirimbo ze.

10.Jean Paul Samputu :  Yavutse tariki 15 Werurwe 1962 ni umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo, akanaba n’umucaranzi w’umunyarwanda umaze kumenyekana ku rwego mpuzamahanga nk’umwe mu bahanzi bakomeye bakomoka ku mugabane wa Afurika.
Samputu yatangiye kuririmba muri 1977, ahera muri korali, inganzo ye yayikeshaga muzika gakondo ndetse na muzika yo hanze y’abahanzi nka Stevie Wonder, Bob Marley, Jimmy Cliff, na Lionel Richie.
Kanda Subscribe kuri Bwiza TV ujye ubona videwo zigezweho z’ubuzima,imikino,imyidagaduro…

YouTube player

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *