Biragoye kumenya udashidikanya ko umukobwa agukunda by’ukuri cyane ko uba utgabasha kureba mu mutima we ngo umenye icyo agutekerezaho, gusa hari bimwe mu bimenyetso umukobwa ashobora kukwereka bikaguhamirizako agukunda byukuri n’ubwo utabyizera ijana kurindi, kimwe muribyo twavuga nko kuba:
1. Yumva mwahorana:
Nkuko hagati y’abantu bakundana bigenda,umukobwa ugukunda kandi ukwiyumvamo aba yumva iteka mwahorana, muganira.
2. Kukwereka inshuti ze
Iki nacyo ni ikimenyetso kigaragaza umukobwa ugufitiye amarangamutima. Nubwo utaramubwira ko umukunda, akunda kukwereka inshuti ze. Uzatungurwa no gusanga hari abakuzi kandi wowe ari ubwambere muhuye, uzi impamvu? Ni uko ahora abakubwira ndetse abakuratira.
3. Agutega amatwi mu gihe muganira.
Niba umukobwa akunda guha agaciro ibiganiro mugirana ndetse ukabona bimushishikaje, nacyo twagishyira mu bimenyetso ko wamutwaye uruhu n’uruhande.
Â
4. Yumva yakwiharira
Kuba hari abandi bakobwa mwagirana ibihe byiza bituma abura amahoro ndetse ukabona ko bimubanganamiye. Nubwo utigeze umubwira ko umukunda ariko we agufata nk’umukunzi we nubwo ntabyo yakubwiye. Kukubonana n’abandi bias nkaho wamurutishije abandi
Â
Â
5. Azirikana iminsi y’ibiro yawe.
Umukobwa ukwiyumvamo aba azi byinshi bikwerekeyeho kugeza ku munsi wavukiyeho cyangwa indi minsi ifite icyo ivuze mu buzima bwawe. Niba umunsi w’izihizaho italiki wavukiyeho ubonayashyashyanye , akanagutegurira impano kandi ihuje n’ibyo ukunda , ntakabuza aragukunda.
Kanda Subscribe kuri Bwiza TV ujye ubona videwo zigezweho z’ubuzima,imikino,imyidagaduro…

Â
Â
Â


