Kwica ururimi: Kubyagira ni igihe inka imaze guporeza igiye ku mungara, iri gupowa, iporeza orbit

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe Leta yahagurukiye kurwanya akajagari mu myubakire,ubucuruzi,…byari bikwiriye ko n’ururimi rw’ikinyarwanda ruhabwa agaciro akajagari gasigaye kagaragaramo nako kagahagurukirwa mu mivugire cyane cyane.
Iyo urebye uko ibihe byagiye bisimburana ubona haboneka insimburamagambo nyinshi ku buryo amenshi tuyatira mu ndimi z’amahanga.
Abihayimana bo bafashe umwanzuro wo guhindura Bibiriya ngo barebe ko babisanisha n’ikinyarwanda kigezweho.Kiriziya Gatorika irigutegura Bibiriya ntagatifu mu Kinyarwanda cy’ubu.
Abazi icyakera mwihangane. Abafite ubumuga nabo batangiye kwivugira kuko Kiriziya gaturika yabakuriye inzira ku murima, ko inyito zijyanye nabo zizaguma uko ziri. Aho bavuga ko Yezu yahumuye impumyi, cyangwa ikirema bizaguma uko biri.
Iyo uganiriye n’abafite n’ubumuga nabo ntibavuga rumwe n’abavugizi babo. Ugera muri gare ukabona umuntu araje ati impumyi irabasaba. Wamubwira uti ese ko babahinduriye inyito ukaba wituka, ati “bimbuze kuba ruhuma se”?
Uwagize ibyago agacika ukuguru cyangwa akaba acumbagira ati mwampaye aho nicara ko ndi igicumba?
Urubyiruko rw’ubu rwo rwifitiye ururimi udashobora kumva keretse basemuye, Imbwirwaruhame nazo zirasaba kuba uzi indimi 3. Ikinyarwanda, igifaransa, icyongereza.
Urugero twabaha:
Umwarimu ngo yabajije umwana ati mbese kubyagira ni iki?
Umwana ati:”kubyagira ni igihe inka imaze guporeza igiye ku mungara, iri gupowa, irimo guporeza orbit”.
Gucyura ni iki?
Ni igihe umushumba aba acitse ama majob cyangwa agatigito agiye mu kavumo.
Mwarimu rero abajije abanyeshuri aho amata ava uw’inkwakuzi yamusubije ko amata aza ku igare. Twibwiraga ko iki Kinyarwanda ari cy’abana batize ariko urubyiruko rwose ruragikoresha.
Mwumvise ko hari uwagiye kugisabamo umugeni bakamumwima, kandi n’uwaza gusaba akazi ntawakamuha n’ubwo yaba yatsinze ibindi bizami 100%. Cyangwa uwarukoresha mu mbwirwa ruhame abantu bakwifata kumunwa kandi twirirwa tubumva.
Danny Vumbi yagaragaje uburyo usaba umugeni bakamukwima wakoresheje ikinyarwanda.
Ajya gusaba umugeni arahaguruka ati: “ Mbafitiye ijambo, uyu mujama yakundanye n’umu baby wanyu aramwiyongoza injuga ziramufata. Murabona ko turi ku myako, nimumfashe mumudusige ntimuduteze abantu, murabona ko turi ku myako.
Danny Vumbi yashushanyije umuhango w’imisango mu bukwe bw’iki gihe aho hamwe na hamwe usanga bakoresha amagambo y’amatirano ntihabe kumvikana ku mpande zombi , hakaba n’ubwo abasaba umugeni batamubaha.
Aba vieux turabazi muri aba danger, twe twariye agatigito muri iyi game tukiva ku maciki, dukora ku bukaro tugira swaga, dupofoka umwana. None udukujeho ngo tujye mu kavumo, ni za nduru, turaraburije. Shumi zanjye muze turye agatigito, turye reggae…
Hari andi magambo akoreshwa: “ Iyi shati ni iy’umwanda yakwica mwana. Yakurangiza n’uburozi, reka nyibambarire bazemera maze nsharame” . Wowe umwumvise wagirango aravuga ko arimbi nyamara ari kuyitaka ko ari nziza.
Nibitunanira guha ikinyarwanda umurongo twibuke ko urubyiruko ari rwo Rwanda rwejo. Hari igihe aribo basaza b’ejo bazisanga aribo bari gusabana umugeni, maze bahane umugeni bombi bayoka. Ngayo nguko.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
K.Vicky@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *