Miley Cyrus usanzwe umenyereweho udushya twinshi yongeye kwishyira ku karubanda ubwo yari yerekeje mu iguriro ry’imyenda mu mujyi wa Soho mu Bwongereza.
Uyu mukobwa w’imyaka 23 y’amavuko yakoze ibi ubwo yari kumwe na nyina ari nabwo yigeraga umwenda ugaragaza imoko z’amabere ye awuhitiwemo na nyina “Tish Cyrus”.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 29 Gashyantare 2016 nibwo icyi cyamamare yagaragaje amafoto ku rukuta rwe rwa Instagram we n’umubyeyi we.
Mu gihe uyu muhanzikazi yageraga muri iryo duka byabaye ngombwa ko azenguruka imyenda hafi ya yose ngo ahitemo imubereye ariko aza kugera ku mwenda ufite imyenge igaragaza amabere uko yakabaye bidatinze nyina amutegeka kuwambara akanamufata amafoto.

Nyuma y’uko uyu mukobwa na nyina bava muri iryo guriro bagiye no mu muhanda bifata amafoto(Selfie) bigaragaza ibyishimo bari bafite dore ko ngo uyu muryango nta kibazo cy’ Amafaranga ufite.
Akomeza kohereza amafoto ku mbuga nkoranyambaga, Miley yagize ati”nshuti zanjye mumeze mute? njyewe na mama twagize ibihe byiza namwe tubasangije ku byishimo byacu”.

Ibyo byabaye nyuma y’aho mu mezi make ashize uyu Cyrus yaguze inzu ye bwite iruhande rw’aho umukunzi we Liam Hemsworth atuye, bivugwa ko yifuza kuzajya amubona ku buryo bumworoheye
Gusa ngo n’ubwo Miley akunze kugaragaza imyanya y’ibanga akunze no kugaragaza impeta y’ambitswe n’uwo mukunzi we Liam Hemsworth nk’ikimenyetso cy’uko urukundo rwabo rumaze gufata indi ntera ku buryo binashoboka ko igihe runaka bashobora no kurushinga nyuma y’ imyaka isaga 3 bakundana.

Mu gihe benshi bavugaga ko Miley yaba afite uburwayi bwo mu mutwe abandi bakemeza ko yaba afata ibiyobyabwenge bikabije bigatuma ashyira ubwambure bwe hanze, none hiyongereyeho n’uko uwo mubyeyi we amuba hafi mu kugaragaza iyo myanya y’ibanga.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga FredBwiza.com


