Hari abakuru b’ibihugu muri Afurika bemera ko bari mu muryango wa Freemason, ababinyomoza ndetse n’abareka abantu bagakomeza gushidikanya. Jeune Afrique yabashyiriyeho urutonde rw’abaperezida cyangwa ababaye bo muri Afurika bavugwaho kuba muri uyu muryango utavugwaho rumwe n’abantu batari bacye.
Macky Sall
Macky Sall avugwaho kuba muri Freemason, ariko mu kiganiro yahaye Jeune Afrique mu 2013, perezida wa Senegal yavuze ko atigeze aba umu Freemason, atari we, ndetse atanateganya kumuba. Abdoulaye Wade wamubanjirije, we ngo yabatijwe muri uyu muryango mbere y’uko agenda awitaza.
Alpha Condé
Perezida wa Guinea we arabyemera ndetse abarizwa mu cyo twakwita nk’itorero rya Freemason ryitwa Grand Orient ryo mu Bufaransa.
Ibrahim Boubakar Keà¯ta
Yavuzweho cyane kuba muri uyu muryango, ariko we ntacyo yigeze abitangazaho, mu gihe uwo yasimbuye, Amadou Toumani Toure we yari yarabatijwemo.
Roch Marc Christian Kaboré
Uyu mugabo we Jeune Afrique ivuga ko yanze kubatizwa muri uyu muryango mu gihe ngo abamwegereye bamugiraga inama yo kubikora. Naho Blaise Compaore yasimbuye, we ngo yari umuntu ukomeye muri uyu muryango mu karere.
Teodoro Obiang Nguema
Byamuvuzweho, ndetse n’inshuti ya hafi ya Denis sassou Nguesso nk’uko yari inshuti ya Omar Bongo Ondimba, izi zikaba ari zo mpamvu 2 avugwaho kuba muri Freemason kubera ko n’izo nshuti ze zibamo cyangwa zabagamo.
Paul Biya
Perezida wa Cameroun nawe avugwaho kuba muri Freemason ariko nta muntu wigeze ubona uyu mugabo, unavugwaho kuba mu gatsiko k’ibanga ka Rose-Croix, mu nama ya Freemason.
Henry Rajaonarimampianina
Perezida wa Madagascar ngo ni umwe mu bagize uyu muryango nubwo ari umuhungu w’umupasitoro wo mu itorero rya gikirisitu. Henry avugwaho kuba abarizwa mu cyicaro cya Freemason ku rwego rw’igihugu kuva mu 2013. Kwifatanya na Freemason ngo nubwo yabikoze atinze byamufashije gushyigikirwa mu matora ya perezida, aho ngo na benshi mu bajyanama be n’abagize guverinoma barimo Minisitiri w’Intebe, Jean Ravelonarivo babarizwa muri Grand Orient de France.
Idriss Déby Itno
Perezida wa Tchad nawe ngo abarizwa muri Freemason, ariko mu 2010 akaba atarishimiye ibura ry’umugabo utaravugaga rumwe n’ubutegetsi bwa Centrafrica, Charles Massi nawe wari Freemason, woherejwe avanwa muri Tchad nyuma yo kwemeranya ko nta muntu uzakora ku buzima bwe. Nubwo Francois Bozize wari ku butegetsi icyo gihe ngo yahakanye kubigiramo uruhare, Idris deby ngo yamufashe nk’uwarenze ku mahame bagenderaho avuga ko abavandimwe muri Freemason batagomba kwicana hagati yabo. Iyi ngo yaba ari nayo mpamvu yatumye Deby na Bozize, bari inshuti magara, batandukana ndetse Bozize akava ku butegetsi nyuma y’imyaka 3.
Denis Sassou Nguesso
Uyu mugabo nawe ngo aba muri Freemason, ndetse ngo kuva Omar Bongo yapfa akaba ari we doyen wa Freemason yo munsi y’ubutayu bwa Sahara mu bihugu bikoresha Igifaransa, ngo akaba ari nawe wabatije Francois Bozize.
Joseph Kabila
Perezida Kabila we ngo yanze kwiyunga kuri uyu muryango, aho Jeune Afrique ivuga ko yegerewe n’abavandimwe bo muri gabon na Congo Brazza ariko akanga neza. Bivugwa ko na Mobutu ngo yigeze guca freemason muri Zaire imyaka 7, maze amaherezo yakwemera kuyiyungaho akangirwa kwinjira mu rusengero rwayo ashaka ko bamubatiza.
Thomas Boni Yayi
Uyu mugabo nawe ngo yavuzweho kuba muri Freemason ariko ngo yakomeje kubihakana yivuye inyuma ashyira imbere imyizerere ye ya gikirisitu.
Mahamadou Issoufou
Uyu nawe yabivuzweho cyane ariko ngo nta cyibyemeza kigeze kigaragazwa.
Faure Gnassingbé
Faure Gnassingbe nawe ngo birazwi ko ari freemason, akaba yarinjijwemo mu 1993 ubwo se umubyara yari ku butegetsi.
Alassane Dramane Ouattara
Perezida Ouattara ngo ntaba muri Freemason, ariko minisitiri we w’umutekano ndetse na perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Guillaume Solo, bo baba muri Freemason.
Ali Bongo Ondimba
Uwo jeune Afrique yasorejeho ni Ali Bongo Ondimba yemeza ko nawe aba muri Freemason, akaba ari we mukuru wa Grande Loge du Gabon aho anagaragara kuri internet ari kurahira muri uyu muryango.

Freemasonry, Skull and Bones, Rose-Croix n’indi miryango itandukanye, bivugwa ko ishamikiye ku wundi muryango witwa Illuminati ukorera mu ibanga rikomeye ugamije kwigarurira Isi .
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com







