Ruhango: Inka 142 zatanzwe muri gahunda ya Girinka, zaragurishijwe

Sangiza iyi nkuru

Mu karere ka Ruhango kuva hatangizwa gahunda ya Girinka mu 2006, bamwe mu batishoboye bagiye bazihabwa aho kuzorora bagahita bazigurisha. Kuva muri uwo mwaka izagurishijwe ni 142, ubuyobozi buvuga ko izo bumaze kugaruza ari 62 gusa.
Ubuyobozi butangaza kandi ko izisigaye ngo ba nyirazo bagikurikiranwa ngo nabo bazigarure, naho abantu 2 b’abayobozi b’inzego z’ibanze barimo gukurikiranwa na polisi ngo nabo bagarure izo bagurishije.
Mazimpaka Ferdinand  wabarizwaga mu cyiciro cya 1 cy’ubudehe, utuye mu kagari ka Buhoro ,umurenge wa Ruhango ,avuga ko yahawe inka acyennye cyane, nyuma yo kuyifata neza ubu arimo kuyikama litiro 8 mu gitondo na litiro 8 nijoro, uyu mugabo avuga ko ubu yamaze kuba umuhinzi w’urutoki aho asarura ibitoki biri hagati ya 20 na 30 mu cyumweru abikuye mu ifumbire avana muri iyi nka. Bityo akaba agaya abahita bazigurisha.
Yagize ati« umuntu ucyennye baha inka akayigurisha ndamugaya cyane, ubu iyo ntayigira mba nkiri mu bucyene bukabije, ariko nayifashe neza none nanjye ubu navuye mu bucyene ,nsigaye mpinga urutoki, nkahinga ibishyimbo ,ibigori mbese nanjye ubu niteje imbere ku buryo bugaragara».
Umuyobozi w’akarere ka Ruhango, Mbabazi Franà§ois Xavier, avuga ko ubusanzwe iyi gahunda igamije kuzamura abakene ikabakura aho bari bagatera imbere, niyo mpamvu ubu barimo gukurikirana  abazigurishije ngo bazigarure nabo biteze imbere ngo kuko iyo ayigurishije amafaranga ahita ayarya akayamara.bere.
Yagize ati« mbere inka wasangaga zihabwa abayobozi , ubu icyo kibazo cyaracyemutse , zisigaye zihabwa umuntu utishoboye uri mu cyiciro cya 1 n’icya 2, ikigamijwe ni uko nabo bikura mu bukene, niyo mpamvu uwayigurishije wese ,tumukurikirana ngo ayigarure ayorore imuhe ya fumbire,abone y’amata  ubundi yivane mu mirire mibi nawe, ariko iyo ayigurishije ya mafaranga arayarya ,agashira na bwa bucyene akagumana nabwo,ariko uwayoroye niwe ubona inyungu nyinshi zo kwikura mu bucyene.»
Kugeza ubu mu karere ka Ruhango hamaze gutangwa inka zingana na 10.900 binyuze muri gahunda ya Girinka ndetse n’ubufatanye n’amatorero, abazigurishije ngo basabwe kuba bazigaruye bitarenze uku kwezi kwa kabiri.
Kanda hano ukore SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

YouTube player

Uwambayinema M.Jeanne/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *