Mu gihe byatangazwaga ko ari abasirikare batatu ba Congo basize ubuzima mu mirwano, igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyemeje ko abasirikare bacyo batanu barashwe bagapfa mu mirwano yabahuje n’ab’u Rwanda ku wa Kabiri tariki ya 13 Gashyantare 2018.
Mu kiganiro yagiranye n’ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters, General Bruno Mandevu ushinzwe ishyirwamubikorwa ry’ibitero byo guhangana n’inyeshyamba za FDLR, ashimangira ko ingabo z’u Rwanda zari zavogereye ubusugire bw’igihugu cyabo.
Radiyo Ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru, itangaza ko ubwo ku wa Gatatu hateranaga itsinda ry’ingabo z’ibihugu by’Akarere zishinzwe kugenzura imipaka (EJVM), Leta ya Congo yashimangiraga ko ingabo z’u Rwanda zashyize ibirindiro ku butaka bwabo.
Ku ruhande rw’u Rwanda, bavuga ko ingabo za Congo zavogereye ubusugire bw’u Rwanda, impande zose zikaba zitana ba mwana, Kanda hano usome indi nkuru bifitanye isano, n’icyo u Rwanda rubivugaho, mu metero 1500 uvuye ku mupaka wa Congo winjira mu Rwanda.

Itsinda EJVM ubwo ryasuraga ibirindiro by’ingabo za RDF ivuga ko byatatswe na FARDC i Mutara, Mu mudugudu wa Terimbere, akagari ka Mugari, umurenge wa Shingiro mu karere ka Musanze. Mu birometero 1500 winjira mu Rwanda.

Kanda Subscribe ujye ubona Video zigezweho



