Abanyekongo ibihumbi 17 bahungiye mu Rwanda bacumbikiwe mu nkambi ya Kiziba barashinja leta y’u Rwanda kubabwiriza kujya muri gahunda za leta kandi atari Abanyarwanda bagasaba gusubizwa iwabo cyangwa bagashakirwa ikindi gihugu kibakira.
Ubuyobozi bw’izo mpunzi bukaba buherutse kugeza kuri leta y’u Rwanda na HCR urwandiko, buvuga ko bufite ikibazo cy’ibiribwa byagabanutse cyane na gahunda za leta y’u Rwanda zibangamira inyungu zazo.
Izo mpunzi zirasaba ko zasubizwa muri Kongo cyangwa zigashakirwa ikindi gihugu cyazakira.
Iyi nkuru dukesha BBC iravuga ko mu kiganiro umuyobozi w’izo mpunzi, Louis Mbangutse Maombi yatanze mu mpera z’icyumweru gishize, yavuze ko leta y’u Rwanda yotsa igitutu abayobozi b’izo mpunzi.
Icyo gitutu ngo kikaba icyo gukurikiza gahunda za leta kandi atari Abanyarwanda.
Hagati aho Leta y’u Rwanda ntacyo irabivugaho.
Kanda Subscribe ujye ubona Video zigezweho


