Umuntu umwe wari ubashije yarapfuye, uwasimbura Radio ni uwaba aririmba nkawe neza- Weasel

Sangiza iyi nkuru

Weasel waririmbanaga na Mowzey Radio  mu itsinda ‘Goodlyfe’ atangaza ko nta muntu yabona wasimbura mugenzi we wapfuye mu ntangiriro z’uku kwezi.
Ibi yabitangaje mu gihe hari amakuru yise ay’ibihuha yavugaga ko Radio azasimburwa n’umuhanzi King Saha, yabihakanye yivuye inyuma.
Ati “ Ndihagije, nta wundi muntu nkeneye. Umuntu umwe wenyine wari ushoboye yarapfuye, kuririmba njyenyine ndabishoboye”.
Weasel akomeza avuga ko Saha ari inshuti ye cyane ariko ko nta gahunda afite yo kuririmbana na we muri Goodlyfe.
Atangaje ko yihagije mu gihe hari n’andi makuru yatangaje nyuma y’iminsi mike mugenzi we apfuye, ko Pallaso Mayanja ari we uzamusimbura, ibi byose yabihakanye agira ati “Ndihagije”.
Itsinda Goodlyfe ryavukiye muri Uganda mu mwaka wa 2008 rigizwe n’abasore babiri ‘Weasel na Radio’. Ku wa 1 Gashyantare 2018, nibwo Radio yapfuye, mugenzi we ubu akaba asigaye wenyine.
Aba basore bakoranye indirimbo nyinshi zagiye zikunwa cyane nka Zuena yo mu 2008, Bread & Butter, Ability, Neera (2015), … indirimbo Radio yumvikanamo n’iyitwa Kyuma bakoranye na Spice Diana.
Kanda Subscribe ujye ubona Video zigezweho 

YouTube player

 
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *