Inama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’uburasirazuba EAC baraye batoye uwahoze ari Perezida wa Tanzaniya Benjamin William Mkapa kuba umuhuza w’abashyamiranye mu Burundi. Ese uyu mugabo wigeze kuyobora Tanzaniya yaba afite ubunararibonye mu guhuza abarundi?
Uyu mugabo w’inararibonye muri Politiki, yayoboye igihugu cya Tanzaniya kuva mu 1995 ageza mu 2005. Uyu mugabo yagize uruhare rukomeye mu gufasha abarundi bari bashyamiranye mu kugera ku mahoro ndetse banashyiraho ubutegetsi buhuriyeho n’impande zombi.

Aka kazi yagafatanyije na Nyakwigendera Nelson Madiba Mandela ndetse uyu wa nyuma aba ariwe ugeza ku musozo aya masezerano y’amahoro ariko umushinga wayo utegurwa na Mkapa.
Kuba abakuru b’ibihugu bigize EAC bamuhisemo n’ikimenyetso cyiza cyerekana ko ako kazi agashoboye dore ko azi neza uko amasezerano y’amahoro ya Arusha yari ateye, azi neza uwayishe n’uri kuyashyira mu bikorwa neza.
Ikindi kandi ni umugabo impande zombi z’abarundi ziyumvamo cyane ku buryo abakuru b’ibihugu bigize EAC bafite icyizere cy’uko azagera ku musaruro mwiza wo kumvikanisha abashyamiranye mu Burundi no gufasha abarundi gushyiraho inzego z’ubuyobozi zumvikanwaho n’impande zombi.
Benjamin William Mkapa yavutse tariki ya 12 Ugushyingo 1938 I Ndanda mu majyepfo y’icyahoze ari Tanganyika ubu ni Tanzaniya y’ubu. Mu 1962 yahawe impamyabushobozi ya Licence mu rurimi rw’icyongereza yakuye muri Kaminuza ya Makerere.
Nyuma y’aho yagiye kwiga amasomo ajyanye n’imibanire mpuzamahanga muri Columbia University muri leta zunze ubumwe za Amerika ahakura impamyabushobozi ya Master.
M u mirimo y’ubuyobozi yakoze, yabaye umuyobozi w’umujyi wa Dodoma nyuma aza kuba Minisitiri w’ubumenyi ikoranabuhanga n’uburezi nyuma aza kugirwa Minisitiri w’ububanyi n’amahanga mbere y’uko atorerwa kuyobora Tanzaniya hagati ya 1995 kugeza mu 2005.
Niwe wateguye umushinga w’amahoro wahuzaga abarundi asaba ko Nelson Madiba Mandela amufasha biza kurangira agejeje abarundi ku mahoro arambye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com


