Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imiyoborere (RGB) kiravuga ko icyateje umwiryane mu itorero ‘Inkuru Nziza’, ari imiyoborere mibi ndetse no kudakoresha inzego bireba zigomba kubafasha gukemura amakimbirane.
Mu kiganiro n’ abanyamakurukuru cyabereye aho iki kigo gikorera i Remera mu Mujyi wa Kigali, ku wa mbere tariki ya 19 Gashyantare 2018, umuyobozi ushinzwemo imiyoborere n’amadini, Kangwagye Justus Umuyobozi w’ishamiri rishunzwe sosiyeti sivile n’imiryango itegamiye kuri Reta, ubwo yunganiraga umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, ku kibazo kiri muri iri torero n’uburyo bari kugikemura, yavuze ko ari urugero rumwe rw’ibiri mu madini n’amatorero, aho adakoresha inzego z’ubuyobozi kandi ari zo zagakwiye kuba zikemura amakimbirane.
Agira ati: Inkuru Nziza, hari byinshi byiza bakoze mu Rwanda ariko ni urugero rumwe rw’ibibazo biri mu miyoborere y’amatorero, harimo imiyoborere mibi, kuba haratorwa inzego nka komite ngenzuzi ntikore inshingano zazo, ibi bigira ingaruka nyinshi mu miyoborere.
Arakomeza agira ati “Mu Inkuru Nziza harimo kutubahiriza amategeko, ubu hashize imyaka itatu inteko rusange itaba, mu inteko rusange niho haba hakwiye gutunganyirizwa umurongo mwiza wo gukemura ibibazo. Hakaba hari ibirarane byinshi by’ibibabazo n’intege nke zagaragaye mu miyoborere ya bamwe mu bayobozi biri torero ari nabyo byakuruye amakimbirane amaze iminsi.”
Yakomeje avuga babagiriye inama yo kuzamura bamwe mu bize ibijyanye n’iyobokamana kuko hari naho bigaragara ko ikibazo gishingiye ku bumenyi buke.
Ati “twabagiriye inama yo kwigisha urubyiruko bakarutoza , bakaruzana mu miyoborere , bakareba urubyiruko rureba kure mu bijyanye n’iterambere, ikoranabuhanga, kwagura imikoranire n’ibindi.
Inkurunziza cyo kimwe n’andi matorero, ni ikintu bakwiye gutekereza mu miyoborere yabo bagakorana n’urubyiruko rubafasha kureba aho igihe kigeze, ikindi ni uko mu Inkuru Nziza hagaragayemo ikibazo kinagaragara ahandi cyo gutega amaboko, kutigira, aho usanga benshi bagwa mu mutego wo gushimisha ubaha amafaranga bityo usanga bikuruye amakimbirane, amatorero akwiye kwigira ,akagira ibikorwa bibazanira inyungu, mu mabwiriza mashya, tuzakora ku buryo tuzashishikariza amadini n’amatorero kwigira.”
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), Prof. Anastase Shyaka yavuze ko bagiye gufatanya n’izindi nzego z’ubuyobozi harimo n’izibanze mu gukurikirana amadini n’amatorero harebwa mu miyoborere yayo, inyisho zitangirwamo n’imyubakire y’insengero,…
Zimwe mu nsengero z’itorero ‘Inkurunziza’ zarasenyutse izindi zifunga imiryango
Muri raporo yasohowe n’umuvugizi w’amatorero y’Inkuru Nziza mu Rwanda, Pasiteri Ngaboyisonga Théoneste, yo mu mpera z’umwaka ushize, bigaragara ko aya makimbirane yakuruye umwiryane ndetse amaze kugira ingaruka zikomeye zirimo kuba insengero zigera kuri 14 hirya no hino mu gihugu zarafunze imiryango izindi zirasenyuka.
– Insengero za Giko, Kivumu na Dihiro muri Bugesera, urwa Kigasha muri Nyagatare n’urwa Nyabumera muri Kibuye ubu zirafunze abantu bashizemo.
– Urusengero rwa Musange (Gikongoro) ngo na rwo rwigeze gufunga imiryango rwongera gufungurwa n’umuntu w’umukorerabushake wari uvuye mu rindi torero.
– Urusengero rwa Humure mu Mutara rwasenyutse ubu aho rwari ruri hakaba harahindutse umurima kuva mu 2009.
– Urusengero rwa Karangazi mu Umutara ubu rwarasenyutse ubuyobozi bw’inzego z’ibanze buhagarika ko rukomeza gusengerwamo.
– Urusengero rwa Mahoko n’urwa Byahi muri Rubavu ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwategetse ko zisenywa; ubu urwa Mahoko/Kanama rwarangije gushyirwa hasi.
– Urusengero rwo ku Bucumba n’urwa Mururu, urwa Ntabo, urwa Cyamuti n’izindi zo muri Gafunzo muri Rusizi na Nyamasheke ubu zarasenyutse hategekwa ko zifungwa zikazongera gusengerwamo zubatswe bundi bushya. Bivugwa ko Video igaragaramo Umuvugizi mukuru w’Inkurunziza yikinisha ariyo yakuruye umwiryane

Imirwano mu Inkuru Nziza
Tariki ya 21 Gicurasi 2017 , ubwo abapasiteri b’itorero Inkuru Nziza barwaniye mu rusengero mu Ntara y’i Burasirazuba mu karere ka Ngoma, aho byavugwaga ko hari Abapasiteri bagaragaje ko badashyigikiye kuyoborwa n’umuyobozi wagaragaye mu mashusho yikinisha, na we abonye ko batamushaka akabimurira ahandi abasimbuje abavuye i Kigali abandi nabo banga kuhava kugeza barwanye.
Iyi mirwano kandi yakomejwe n’uko abayoboke bo muri iri torero na bo bahagurutse bakajya guhangana, aho bari bigabanyijemo amatsinda 2, rimwe rishyigikiye abahimukiye n’irishyigikiye abahasanzwe. Ibi byanatumye Polisi yambika bamwe amapingu ijya kubafunga.
http://www.bwiza.com/ngoma-abapasitoro-mu-itorero-inkuru-nziza-barwaniye-mu-rusengero-9-batabwa-muri-yombi/
Video igaragaramo umuvugizi w’Inkurunziza yikinisha, iri mubikomeje kwatsa umuriro
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Pasiteri Ngaboyisonga yahakanye ko amashusho yafashwe atari aye. Ati “Uriya ntabwo ari njye, hashize umwaka mbivuga. Ikibazo ni bariya bamisiyoneri bakora ibyo batari bamenyereye.”
Iby’iyi video ngo uwari ubiri inyuma ni Umuvugizi wa mbere wungirije mu ‘Inkuru Nziza, Pasiteri Ngendahayo Juvenal wageze n’aho atumiza Inteko Rusange idasanzwe ku wa 31 Ukwakira 2017, ngo yige ku myitwarire n’imikorere y’Umuvugizi n’Umunyamabanga b’itorero inabafatire ibyemezo, ikaba yaraje guhagarikwa kubera ko itari yemewe n’amategeko.
Itorero ‘Inkuru Nziza’ ryatangiye gukorera mu Rwanda mu buryo bwemewe n’amategeko mu 1962 ryitwa ‘Umuryango w’Inkuru Nziza’ nyuma ryitwa Ishyirahamwe ry’Amatorero Inkurunziza mu Rwanda (Association des Eglises Inkuru-Nziza au Rwanda: ‘AEIR’), ubu ryitwa Itorero Inkuru Nziza mu Rwanda ‘‘Eglise Inkuru Nziza au Rwanda’’ kuva mu 2013.
Kanda Subscribe ujye ubona Video zigezweho


