Leta Zunze Ubumwe za Amerika zitangaz ako zafatiye ibihano bikakaye Koreya ya Ruguru, ikaba yizeye neza ko bizahungabanya ubukungu bwayo.
Ubusanzwe Amerika yari yafatiye Koreya ya Ruguru ibihano, Amerika ikaba itangaza ko yayifatiye ibindi byinshi kandi bikakaye yizeye neza ko mu gihe izaba itarahagarika umushinga wayo wo gucura ibisasu bya kirimbuzi, bizabahugabanya ubukungu bwabo.
Nk’uko BBC ibitangaza, Perezida Trump ngo yatangaje ko ibihano bafatiye Koreya ya Ruguru itari yakigere ibihabwa, ko ibyo bihano bifata amato arenga 50 n’amashyirahamwe atwara abantu n’ibintu muri Koreya ya Ruguru, mu Bushinwa na Taiwan.
Koreya ya Ruguru yasabwe guhagarika igerageza ry’ibisasu bya kirimbuzi kuva umwaka ushize, yo ikabihakana ivuga ko idateze guhagarika umugambi wayo kubera icyo yita agasuzuguro ka Amerika, ndetse igatangaza ko ifite igisisasu cyabasha kuyisenya.
Mu nama yagiranye n’abanyamakuru, Perezida Trump yatangaje ko hashobora kuba ingaruka zitari nziza mu gihe ibi bihabo bitazaba bigize icyo bihungabanyaho Koreya ya Ruguru.
Ati “Ibi bihano nibibura icyo bibyara, tuzajya ku mugambi wa kabiri kandi uzaba ukomeye cyane kandi twizeye neza ko utazashimisha isi yose”.
Akomeza avuga ko Koreya ya Ruguru ntacyo yitaho, ati “Ni igihugu kitagira icyo cyitaho, nidushobora kumvikana bizaba ari byiza, ariko nibyanga bizabyara amahari”.
Mu gihe Trump adatangaza igihe umugambi wa kabiri bazawushyira mu bikorwa, Koreya ya Ruguru nta kintu yari yasubiza Amerika.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya



