Zari avuga ko atazajyana Diamond mu nkiko amwaka indezo y’abana

Sangiza iyi nkuru

Nyuma yo gutangaza ko yatandukanye na Diamond Platnumz, Zari Hassan atangaza ko nta gahunda afite yo kuzamujyana mu nkiko amwaka indezo y’abana.
Zari watandukanye na Diamond bamaze kubyarana abana babiri, Princess Tiffah na Prince Nillan, yashimangiye ko n’ubwo batandukanye nk’umugabo n’umugore, bitakuyeho gufatanya mu nshingano zo kurera, by’umwihariko ko atazanabuza uyu mugabo kuza kureba abana be.
Yagize ati “Aba ni abana be. Afite uburenganzira bwo kubabona,… mu gihe avuze ko ngomba kohereza abana muri Tanzania, ntabwo nshobora kuvuga ko batari buze, ntacyo byatwara ku mubano wacu, baracyari abana bacu twembi”.
Uyu mubyeyi w’abana batanu, barimo babiri ba Diamond, avuga ko nta gihe azagira cyo kwiruka inyuma ye [Diamond ] cyangwa ngo amujyane mu nkiko amwaka indezo.
Ati “Ntabwo mfite ubutunzi bwinshi ariko muri bike mfite ngomba kwita ku bana banjye, we ubwe nabona ko agomba kwita ku bana be azabikora, afashe umwanzuro ntacyo nakora, byaba bihagije, murabizi, ni byiza, ubwo nyine nzakomeza ndere abana”.
Ku wa 14 Gashyantare 2018, Ubwo Zari yatangazaga ko yatandukanye na Diamond, yashimangiye ko abitewe no kumuca inyuma kwa buri munsi, umugabo we yagiye avugwaho.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

YouTube player

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *