Nyuma y’igihe kijya kungana n’umwaka, umuhanzikazi w’umunyamerika, Ariana Grande akoreye igitaramo mu mugi wa Manchester( One Love Manchester) mu Bwongereza, cyapfiriyemo abantu 19 abandi 50 barakomereka nyuma y’igitero bagabweho n’agatsiko k’iterabwoba, agiye gusohora umuzingo w’indirimbo(album).
Iyi album yayikorewe n’abagabo babiri bazwiho ubuhanga mu gutunganya umuziki, Pharell na Max Martin. Urubuga ruzwiho gutangaza amakuru y’umuziki, billboard, ruravuga ko Martin ari we wakoreye uyu muhanzikazi zimwe mu ndirimbo zakunzwe cyane harimo ‘Problem’ na ‘Into you’.
TMZ inzu yatunganyije indirimbo z’uyu muhanzikazi yatangaje ko uyu muzingo w’indirimbo utaramara igihe kinini utarasohoka dore ko ngo byose biri gutungana.
Ariana Grande yavutse mu mwaka w’1993, avukira muri leta ya Florida. Yatangiye umuziki mu 2008. Umuzingo( album) wa mbere yasohoye ni ‘Dangerous woman’.
Kanda Subscribe kuri Bwiza TV ujye ubona videwo zigezweho z’ubuzima,imikino,imyidagaduro…



