Abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba EAC baravuga ko imyenda n’inkweto zikoze mu ruhu byose bya caguwa bitagihagaritswe burundu ahubwo ko bigomba gucuruzwa muri ibi bihugu mu gihe cy’imyaka 3 gusa kugira ngo inganda zibikora zitegure neza.
Ibi bikaba bikuyeho icyifuzo cyari kimaze iminsi cy’uko iyi myenda n’inkweto bihagarikwa gucuruzwa burundu mu bihugu bigize uyu muryango mu rwego rwo guteza imbere inganda ziri muri ibi bihugu zikora ibyo byose.

imyanzuro 2 (uwa 15 n’uwa 16) y’ibyavuye mu nama, abakuru b’ibihugu bigize uyu muryanzuro byemejeko ibihugu bigize uyu muryango bigomba guteza imbere inganda zikora inkweto z’uruhu n’imyenda byose bikorerwa muri aka karere. Ni mu rwego rwo kurushaho kunoza no guteza imbere izi nganda.
Mbere y’uko aba bakuru b’ibihugu bajya muri iyi nama byari byatangajwe ko bagomba kwiga uburyo bahagarika ibicuruzwa by’inkweto z’uruhu n’imyenda ya caguwa bituruka hanze y’uyu muryango mu rwego rwo guteza imbere inganda zo muri aka karere zikora inkweto n’imyenda.
Abaturage batuye uturere dutandukanye batangaje ko inganda zo muri aka karere zikiri hasi mu gutunganya inkweto z’uruhu n’imyenda ikomeye kandi idacuya.
Aba baturage bari basabye ko icyemezo cyo guca caguwa abakuru b’ibihugu badakwiriye kugifataho umwanzuro wo kuyihagarika burundu.
Umwanzuro wa 15 mu myanzuro 27 yafatiwe muri iyi nama abakuru b’ibihugu bemeje ko inkweto zikoze mu ruhu n’imyenda ya caguwa bigomba kugurwa mu bihugu bigize aka karere mbere yo kugenzura ko bifite isuku.
Ibihugu bigize uyu muryango byemerewe kugura iyi myambaro n’inkweto z’uruhu hanze y’umuryango mu gihe bisanze nta suku ihagije ibi bicuruzwa bifite cyangwa bidahari.
Umwanzuro wa 16 wo uvuga ko hagiyeho inzibacyuho y’imyaka 3 yo kuba inganda zitunganye ibi bicuruzwa hashyirwa mu bikorwa umwanzuro wa 15 nyuma y’iyi myaka icyemezo kigahagarara burundu kuko inganda zo muri aka karere zizaba zifite ubushobozi bwo kwikorera imyenda n’inkweto z’uruhu bityo ibi bicuruzwa byatumizwaga hanze bigahagarara burundu.
Ese uyu mwanzuro uzafasha iki abaturage batuye aka karere? Abantu batandukanye baganiriye na Bwiza.com bavuze ko iki cyemezo ari kiza ariko ko gishobora kugira ingaruka z’ubukungu ku bihugu bimwe na bimwe muri aka karere bitaratera imbere mu bukungu bizajya gukiza ibyateye imbere.
Ibihugu bishobora kuhungukira hari Kenya na Uganda naho u Rwanda, u Burundi, Tanzaniya na Sudani y’epfo bikahahombera.
Abaturage bacuruza ibi bicuruzwa bavuga ko bamwe bashobora guhagarika burundu izi caguwa kuko bakeka ko zizaba zihenze abandi bakavuga ko zizabakiza.
Umuhanga mu bijyanye n’ubukungu utarashatse kwivuga izina waganiriye na Bwiza.com yavuze ko abacuruzi bari batunzwe n’ubu bucuruzi bagiye kugabanuka bitewe n’abazaba bubikiwe imbere bari bahagarariye amasosiyeti y’ubucuruzi bw’izi nkweto n’imyenda bya caguwa akorera Dubayi n’iBulayi.
Abenshi bavuga ko ibi bihugu bine bisigaye bitarateza imbere inganda zabo zikora ibi bikoresho. Bityo rero bibiri bisigaye bikahungukira. Gusa imyanzuro ya 15 na 16 izajya kurangira gushyirwa mu bikorwa ibi bihugu 4 bitarateza imbere inganda nabyo bimaze kugera ku rwego rushimishije ku buryo byabasha guhangana kuko abakuru b’ibibugu byabo biyemeje kuzashyira mu bikorwa iyi myanzuro mu gihe cyihuse.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com


