Noble Marara, wahoze mu basirikare barinda Perezida Kagame, yaburiwe ko hari abashaka kumwica

Sangiza iyi nkuru

Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Bwongereza avuga ko Noble Marara, umwe mu basirikare bahoze barinda Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yaburiwe n’igipolisi cy’iki gihugu ko hari abashaka kumwica.
Ikinyamakuru The Times cyo mu Bwongereza gitangaza ko Noble Marara, umugabo w’imyaka 43 yahungiye mu Bwongereza nyuma yo kuva mu Rwanda, ubu akaba aba mu gace ka Kent.
Iki kinyamakuru gitangaza ko ku wa Gatandatu nijoro aribwo polisi yo mu Bwongereza yamusuye, imutangariza ko ubuzima bwe buri mu kaga, ko hari abashaka kumwica.
BBC yo itangaza ko mu kiganiro yagiranye na Marara, yayitangarije ko igipolisi cy’u Bwongereza kitigeze kimutangariza neza abashaka kumugirira nabi, niba ari Leta y’u Rwanda arwanya cyangwa abandi. Gusa ngo yagisabye gukomeza kumuba hafi.
Ikomeza itangaza ko Noble Marara ari umuyobozi w’ikinyamakuru inyenyeri na televiziyo ikorera kuri internet, byose bicishwaho amakuru arwanya Leta y’u Rwanda nk’uko nawe yemera ko atavuga rumwe nayo.
 

marara
Noble Marara w’imyaka 43, IFOTO/Internet

 
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

YouTube player

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *