Umuryango wo muri Afurika y’Epfo ufite impungenge z’umuntu wawo wabaga mu Rwanda wabuze

Sangiza iyi nkuru

Umuryango w’Umunya-Afurika y’Epfo wabaga I Kigali uravuga ko udaheruka kumwumva no kumuca iryera mu gihe cy’ibyumweru bitatu bishize none ukaba uhangayikishijwe no kumenya aho aherereye.
Biravugwa ko uyu mugabo w’imyaka 60 witwa Leon Orsmond ukomoka muri Afurika y’Epfo, yari amaze imyaka 8 aba mu Rwanda akorana n’ibigo by’ikorabuhanga mu Rwanda ibijyanye na digital marketing nk’uko tubikesha urubuga ewn.co.za rwo muri Afurika y’Epfo.
Umuryango we kandi watangaje ko uyu mugabo ari umuntu utajya uripfana iyo bigeze muri politiki, byakongeraho ko ngo bavuga ko imibanire ya Afurika y’Epfo n’u Rwanda itari shyashya bikarushaho kubahangayikisha.
Umukobwa w’umugore wa Orsmond (step-daughter) witwa Chelsey Orsmond avuga ko Leon aheruka kugira ikintu ashyira ku rukuta rwe rwa facebook kuwa 16 Gashyantare, akaba aheruka kumwumva kuwa 29 Mutarama.
Chelsey akavuga ko Leon yari afite ibibazo bya visa none umuryango ukaba ufite impungenge z’uko yaba yarafunzwe.
Uyu mukobwa aragira ati: “Turavugana hafi buri munsi niba atari buri segonda kuri Whatsapp none twavugishije abantu benshi ariko bose nta wuheruka kumwumva.”
Uyu muryango ero uravuga ko witabaje Amnesty International, ukuzuza raporo y’uko wabuze umuntu unyuze ku rubuga rwa Polisi y’u Rwanda, ndetse ukabimenyesha Human Rights Watch.
 
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *