Umuhanga isi yashingiragaho muri siyansi, Prof. Stephen Hawking yapfuye

Sangiza iyi nkuru

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 14 Werurwe 2018, umuryango w’icyamamare mu bijyanye n’ubumenyi (science), Stephen Hawking, watangaje ko yamaze gupfa. Ni nyuma y’imyaka 55 yari arwaye agendera mu kagare.
“N’akababaro kenshi, turabamenyesha ko umubyeyi wacu amaze gupfa. Yari umuntu w’ingirakamaro kandi wihariye ku ruhando mpuzamahanga.” Aya ni amagambo abana be, Lucy, Robert na Tim batangaje.
Uyu musaza wari ufite imyaka 76, azwiho byinshi cyane nko kuba yaravuze ko mu myaka 1000, isi itazaba ikiriho ubuzima, yanzuye ko umuti waba gutegura uburyo hashakirwa ubundi buzima ku yindi mibumbe. Mu bintu abemera Imana batavugaga na we rumwe ni uko yavugaga ko itabaho.
Prof. Hawking yatabarukiye aho yari atuye muri Cambridge, mu Bwongereza. Yanditse ibitabo bitandukanye harimo “A Brief History of Time”. Nk’uko iki gitabo kibivuga, ni amateka y’igihe. Mu bitabo yanditse kandi, iki ni cyo cyagurishijwe cyane kuko hasohotse kopi zacyo zigera kri miliyoni 10. Nta washidikanya ko uyu musaza yari mu bahanga ba mbere isi yari ifite.
Amafoto: Prof. Hawking yari azwi kandi yahuye n’abategetsi bakomeye ku isi
Hawking flickr j kay ou p y
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

YouTube player

Tuyizere Jean de Dieu/bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *