Ibitaro byo muri Zimbabwe byafunzwe nyuma yuko abaganga baramukiye mu myigaragambyo basaba leta ko yabongerere imishahara.
Ishyirahamwe ry’abaganga muri Zimbabwe (ZHDA: Zimbabwe Hospital Doctors Association) rivuga ko guverinoma yananiwe gukemura ikibazo mu byumweru 2 bishize ubwo abaganga bahitagamo guhagarika kuvura abarwayi.
Mu itangazo irishyirahamwe ryashyize ahagaragara bagize bati’’ Tuziko ibitaro byo mu gace ko hagati , iby’abana, iby’intara n’ibyuburuhukiro byafunzwe’’ ‘’ Iki kibazo turagishinja minisitiri ushinzwe ubuzima no kwita ku bana Dr David Parirenyatwa n’ushinzwe ikigo cyita ku buzima kuko batagaragaje ubushake bwo gushyira mu bikorwa ibyo basabwa n’abaganga’’
Abaganga barasaba ko bakongererwa agahimbazamusyi , guhabwa inguzanyo yo kugura imodoka ndetse no kongera imiti n’ibindi bikoresho bihagije mu bitaro.Muri weekend ishize Dr Parirenyatwa yari yatangaje ko leta yakoze ibyo basabwaga gusa ZHDA ibyamaganira kure.
Abaganga bato bo muri Zimbabwe bahembwa amadorari 329$. Ibintu byo guhagarika akazi no kwigaragambya kw’abaganga, biba buri mwaka. Abaganga bakaba batangaje ko bazasubira mu kazi nyuma yuko ibyo basabye bishyizwe mu bikorwa.
Ubuvuzi bwo muri Zimbabwe byagiye buhura n’ibibazo byinshi bitewe no kubura amafaranga ahagije bigatuma ibitaro bibura imiti.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

Nkurunziza viateur/bwiza.com


