Burundi: Nicyo gihugu cya mbere mu bihugu bifite abarakare (batishimye) ku Isi

Sangiza iyi nkuru

Igihugu cy’u Burundi nicyo giheruka ibindi ku urutonde, rw’ibihugu bifite abaturage b’abarakare (batishimye) ku isi. Nkuko bigaragazwa na raporo y’umuryango w’abibumbye (World Happiness Report 2018), yashyizwe ahagaragara kuri uyu munsi tariki ya 14 Werurwe 2018 .
Ubu bushakashatsi bwakorewe mu bihugu 156 ku isi. Iyi raporo yitwa UN’s annual World Happiness ikaba isohoka buri mwaka. Mubyo bagenderaho bakora ubushakashatsi harimo; imyaka yo kubaho ku baturage, ubwisanzure bw’abaturage , ibyo binjiza , kugira Ubuntu, imibereho myiza , icyizere no kuba mu gihugu nta ruswa iharangwa.
Igihugu cy’u Burundi cyagiye mu bibazo bikomeye ubwo perezida Pierre Nkurunziza yiyamamarizaga manda ya 3. Abaturage bajya mu myigaragambyo , bamwe barapfa abandi barahunga bavuga ko yiyamaje mu buryo butemewe n’itegeko nshinga.
Ku rwego rw’isi igihugu cya Finland nicyo cya mbere gifite abaturage bishimye, kikaba cyari ku mwanya wa gatanu umwaka ushize, u Rwanda rukaba ruri kumwanya 151.

BUrundi
Mu myaka ibiri ishize mu Burundi, abaturage bamwe barahunze abandi baricwa abandi barafungwa ubwo bamanaga manda ya gatatu ya perezida Nkurunziza

Dore ibihugu 5 bya mbere bishimye ku isi:
1 Finland
2 Norway
3 Denmark
4 Iceland
5 Switzerland
Iyi raporo isohotse mbere yuko umunsi mpuzamahanga wahariwe ibyishimo uzizihizwa kuwa 20 Werurwe 2018.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

YouTube player

Nkurunziza Viateur

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *