Ubwo Abadepite basuuraga abaturage bo mu mujyi wa Muhanga ku wa Kabiri tariki ya 13 Werurwe 2018, basabwe ubuvugizi ngo imihanda yo muri uyu mujyi ikorwe neza dore ko imwe irimo gusenyuka kandi itararangira gukorwa.
Harimo iy’amabuye ariko ikaba yaratangiye gusenyuka itamaze igihe ndetse n’umuhanda wa kaburimbo ujya kuri sitade ya Muhanga.
Habineza Fabien utuye mu kagari ka Gahogo mu murenge wa Nyamabuye, avuga ko umujyi udashobora kugira isuku udafite ibikorwaremezo, imihanda ikoze neza n’ibindi.
Yagize ati “ba Nyakubahwa badepite, ntabwo twagira isuku uyu mujyi wacu nawo udafite isuku, dufite ikibazo cy’imihanda yari yarakozwe ariko ikaba yaratangiye gusenyuka, dufite umuhanda wari watangiye kubakwa ujya kuri sitade ubu hashize igihe warahagaze gukorwa, ndeetse n’ibyo bari bakoze byatangiye gusenyuka, iyo tubajije abayobozi impamvu iyi mihanda idakorwa bavuga ko nta ngengo y’imari ihari, turabasaba ko mwadukorera ubuvugizi”.
Vice Perezida w’Inteko Ishinga amategeko umutwe w’Abadepite, Hon. Uwimanimpaye Jeanne d’Arc, avuga ko basuye imihanda kugira ngo barebe uburyo irimo gukorwa, ngo kuko biri mu nshingano zabo .
Ikibazo cy’imihanda yadindiye ,uyu mudepite avuga ko bagiye kukiganiraho n’ubuyobozi bw’akarere bakareba icyakorwa kugira ngo ibibazo by’abaturage bicyemuke.
Agira ati “twaje kureba aho imihanda igeze ikorwa, twasanze ibikorwa byayo bigeze nko kuri 40% ariko ubuyobozi bw’akarere bwatugaragarije ko hari ibyadindiye bitewe n’ingengo y’imari itarabonekeye ku gihe ngo ikorwe irangire, harimo za ruhurura, imihanda yangiritse ntisanwe,… ariko batwijeje ko ingengo y’imari izarangira hari ibimaze gukorwa ariko tuzakomeza tubikurikirane ,tumenye aho bigeze, tumenye ko byakozwe”.
Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Uwamariya Béatrice, avuga ko kuba ikorwa ry’iyi mihanda ryaradindiye, byatewe n’uko imwe ihenze. Atanga urugero nk’umuhanda wa Kaburimbo ugana kuri sitade wari, ko ari umuhanda uhenze cyane, ko wasabaga amafaranga hafi miliyari ebyiri kandi ayari yatangiye bawukora ntiyari anageze kuri miliyari imwe.
Uyu muyobozi avuga ko ubwo basubiragamo ingengo y’imari hari andi mafaranga bongeyemo kugira ngo iyi mihanda yongere gukorwa, ngo mu minsi ya vuba isosiyete yawukoraga izaba yasubukuye imirimo yawo.



Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

Uwambayinema M. Jeanne/B wiza.com


