Kigali: Abantu b'ingeri zose bitabiriye umunsi wa Siporo “Car Free day” ku bwinshi- AMAFOTO

Sangiza iyi nkuru

Umunsi wahariwe siporo kuri bose ‘Car Free Day’ mu Mujyi wa Kigali, umaze kumenyerwa nk’uw’ingirakamaro, ni nayo mpamvu abantu benshi bawuzirikana  bakanawitabira ku bwinshi.
Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 18 Werurwe 2018, abantu b’ingeri zose bo mu turere, imirenge n’utugari bigize Umujyi wa Kigali, bamwe bazindukiye kuri sitade amahoro i Remera aho iyi myitozo yatangiriye, bazenguruka biruka ibice bitandukanye by’umujyi, ariko bagenda bahura n’abandi mu nzira.
Uyu munsi w’imyitozo ‘Car Free Day’ wahuriranye n’umunsi wo gutangiza icyumweru cyahariwe Amazi (water week 2018), kibanziriza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe amazi wizihizwa ku italiki ya 22 Werurwe, Min. Biruta Vincent akaba yahabaye atangiza iki cyumweru ubwo imyitozo yasozwaga.

w5 1
Mu gitondo, imyitozo yatangiriye kuri sitade Amahoro i Remera, ubwo imvura yajojobaga

w6 1
w7
w8
Polisi y’igihugu ishimwa ubunyamwuga igaragaza mu gucunga umutekano w’abakora siporo

w9
Aha, abakora siporo biruka bari bageze ku muhanda wo ku Nteko Nshingamategeko i Kimihurura

w10
W11 W12
meya
Meya w’akarere ka Gasabo, Steven Rwamurangwa yitabiriye Car Free Day y’uyu munsi

Minisp
Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Juliene na we yitabiriye siporo

abana
Abana bato mu myitozo y’uyu munsi wa Car Free Day

ibid
Minisitiri w’umutungo kamere, Biruta Vincent, atangiza icyumweru cyahariwe amazi (Water week 2018)

maku
Muri iyi myitozo hatangirwamo n’ibihembo:
W2
Umusaza witabiriye Car Free Day yahawe ibihembo

W3
Umwana w’umukobwa ahabwa ibihembo

W4
Umwana muto wahawe ibihembo nyuma yo gukorana imyitozi n’abakuru bagasozanya

W1
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

YouTube player

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *