Umuhanzi Diamond Platnumz wo muri Tanzania, yagiye avugwaho byinshi nyuma yo gutandukana n’umugore we Zari, bivugwa ko yasubiranye na Wema Sepetu bigeze kugacishaho, uyu mugabo aremera ko yamuhaye akazi ariko ko batasubiye mu rukundo.
Aganira na Radio citizen yo muri Kenya, Diamond yatangaje ko ibyo gukorana na Miss Wema Sepetu aribyo, ahakana ibyo gukundana.
Ati “Ubu nta byiyumviro ibyo ari byo byose mfite byo gukundana na Wema Sepetu, ndamwubaha akanyubaha, ndashima Imana ko iki gikorwa cyashobotse hagati yacu kubera we, …”.
Diamond arakomeza avuga ko Wema Sepetu hari porogaramu azaba ashinzwe kuri televiziyo “Wasafi TV” yenda gushing vuba.
Diamond na Miss Tanzania 2006, Wema Sepetu bakanyujijeho mbere y’uko uyu mugabo abana na Zari, batandukanye ku wa 14 Gashyantare 2018, bitangazwa ko byaturutse ku mubano wabo bombi (Diamond&Sepetu) wakomeje.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya



