Umuhanzi w’umunyarwanda, akaba n’umushyushyarugamba, MC Tino avuga ko zabaye inzira ndende kugira ngo akorane indirimbo na Javada, umuhanzi uturuka muri Jamaica. Ni amagambo yavugiye kuri imwe muri Radio hano mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa 17 Werurwe 2018.
Tino ngo ajya kumenyena na Javada yabanje kumukurikira ku mbuga nkoranyambaga, akajya atanga ibitekerezo ku byo yashyize ku rubuga. Byaje gukomeza nyuma baza kujya bagirana ibiganiro byihariye dore ko bageze nyuma bagahana na nimero. Tino yaje kubwira uyu muhanzi ibigwi bye amwereka n’amwe mafoto ari kumwe na bamwe mu bahanzi b’abanyamerika nka Shaggy na Jason Derulo igihe bari mu Rwanda.
Uyu muhanzi w’umunyarwanda kandi ntiyatinye kuvuga ko hari ibyo yamubeshye kugira ngo atamusuzugur ,akongeraho ko byamufashije cyane akamwemerera ko bafatanya indirimbo atamugoye. Tino ngo yamubeshye ko yatwaye ibihembo n’ibikombe byinshi hano mu Rwanda harimo na Salax Award.
Uyu musore kandi uherutse kuva mu itsinda rya TBB (Tino, Bob na Benja) yabajijwe impamvu yahisemo kwambuka amazi magari aho gufatanya n’abahanzi bamamaye muri Afurika y’iburasirazuba, asubiza ko abo bahanzi ari abo kurya amafaranga y’ubusa gusa. Yongeyeho ko kandi ubufatanye bwabo nta cyo bugeza ku bahanzi nyarwanda.
“Aho kugira ngo nsabe abo muri Afurika y’iburasirazuba ko dufatanya indirimbo, najya hanze yayo nkamamara nyuma na bo bakazaza bansaba gukorana na bo.” Aya ni amagambo MC Tino yongeyeho.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya
Tuyizere Jean de Dieu/bwiza.com


