Mu isi yumuziki hari byinshi bigenda bivumburwa bimwe muri byo harimo imbaraga zidasanzwe bamwe mubahanzi bakoresha mu kwamamara kwabo, havuzwe benshi baba bakorana n’imbaraga z’umwijima izi zizwi nka Elluminati cyangwa se Elluminati, gusa abenshi mubabivugwaho barabyemeza abandi bakabihakana bavuga ko batayizi.
Nkuko byagiye bishyirwa hanze n’ibinyamakuru binyuranye ku isi hari bimwe mubimenyetso by’ibanze byagiye bishyirwa hanze harimo nibyinyamanswa imeze nk’igisiga gifite amababa maremare ndetse n’ibindi bitandukanye akenshi abahanzi bishyira kumibiri.
Umuhanzi Diamond Platnumz ukomoka mu gihugu cya Tanzania, aherutse gushyira hanze idirimbo yitwa African Beauty yafatanyije na Omarion iyi ndirimbo yavugishije abatari bake kubamukurikira, iyi ndirimbo igaragaramo amashusho adasanzwe ugereranyije nizo yakoze mu myaka yashize.
Si abakobwa bambaye ubusa gusa ahubwo hagaragaramo n’ikinyamanswa kimeze nk’igisiga ndetse nikindi gisa n’urusamagwe, bihuye neza n’ibikunze kugaragara mu ndirimbo zabamwe muhanzi bavuzweho kuba bakorana n’imyuka ya sekibi (Elluminati) , aha twavuga nka Unconditinally ya Katy Perry ndetse na Dark horse, zakozwe nuyu muhanzi w’icyamamare wavuzweho kuba ari umweliminati.

Witegereze neza iyi ndirimbo inyamanswa irimo irasa neza niri mundirimbo African Beaty ya Diamond na Omarion
Kwamamara kuburyo bukabije biri mubituma abakunzi b’umuhanzi Diamond bamukeka amababa ko yaba akorana n’imbaraga z’umwijima cyangwa akaba akora ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge, gusa we akomeza ahakana ibyaya makuru avuga ko ari ibihuha ko ibyo ageraho abikesha gukora cyane.

African Beauty Indirimbo iri guca ibintu kuri murandasi bitewe nibigaragara mu mashusho yayo
Kanda Subscribe kuri Bwiza TV ujye ubona videwo zigezweho z’ubuzima,imikino,imyidagaduro…



