Abasenyewe n’ibiza mu karere ka Kirehe, barasaba gutabarwa bakabona aho bikinga kubera imvura yaguye mu mpera z’icyumweru gishize ikabasenyera, abandi bagasaba gufashwa kubera imyaka yabo yangiritse.
Bamwe muri aba baturage ni abo mu murenge wa Nasho bavuga ko imvura yaguye mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 16 Werurwe 2018, yabasize iheruheru, ubu bakaba bafite ikibazo cy’ibyo kurya naho kuba.
Mbarushimana Jean Baptiste ni umuturage utuye mu kagari ka Ntaruka, avuga ko inzu ye yasenyutse ku buryo hasigaye icyumba kimwe ndetse n’ibikoresho byose byarangiritse.
Agira ati “imvura yaguye ahagana saa mbiri n’igice maze inzu igwira abana banjye 3, babiri barakomereka bikabije ku buryo nabajyanye kwa muganga, ejo baratashye ariko banze kugaruka mu rugo kubera gutinya kuba mu cyumba kimwe cyasigaye ari nacyo turaramo, ubu nta bikoresho dufite kuko imvura yarabyangije byose , turasaba ubufasha tukabona uburyo bwo gusana inzu, tugafashwa n’uburyo bw’imibereho kuko ibyo twaridufite byarangiritse”.
Musaniwabo Console, we avuga ko imyaka yose bahinze yangiritse, akaba ahangayitse ko inzara igiye kubibasira nta naho bafite ho gupfunda umutwe.
Agira ati “imyaka yose twahinze yarangiritse ku buryo tuzicwa n’inzara ,umuceri wo warengewe n’amazi urengerwa n’ibyondo ,ibishyimbo n’amasaka nabyo byarangiritse byose , tudahawe ubufasha twazicwa n’inzara”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Cyambwe, Habanjimana Oswald avuga ko mu kagari ka Cyambwe imvura yasenye inzu zirenga 89, imyaka irangirika, amazi anatwara umwana w’imyaka 4 wabanaga na nyirakuru.
Agira ati “imvura yaguye ari nyinshi cyane, yangije imyaka y’abaturage ndetse inzu 89 zirasenyuka, hari n’umwana ufite imyaka 4 watwawe n’amazi arabura nyuma y’umunsi umwe umurambo uraboneka, twaramushyinguye”.
Guvereneri w’Intara y’i Burasirazuba, Mufulukye Fred avuga ko imvura imaze iminsi igwa yasenyeye abaturage bityo ngo bamwe baracumbikiwe mu gihe hategerejwe ubufasha bazahabwa.
Agira ati “Biramenyerewe ko mu bihe by’imvura haba ibiza ,imvura yaguye ari nyinshi hari abaturage inzu zabo zasenyutse abo baracumbikiwe n’abaturanyi ariko ku bufatanye na Minisiteri ishinzwe kurwanya Ibiza, harimo kubarurwa inzu zasenyutse n’ibindi byangiritse kugirango turebe icyakorwa”.
Govereneri Mufurukye avuga ko bagiye gushaka umuti urambye mu gukumira ibiza mu murenge wa Nasho no mu Ntara yose muri rusange, ndetse no gukangurira abaturage kuzirika ibisenge by’inzu zabo.
Kugeza ubu ntiharagaragazwa ibyagijwe n’ibiza mu Ntara yose y’i Burasirazuba kuko hagikorwa ibarura. Mu murenge wa Nasho inzu zasenyutse zimaze kubarurwa ni 140, imyaka ihinze kuri Hegitari zirenga 268 mu tugari 2 gusa twa Cyambwe na Ntaruka.
AMAFOTO:

Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

Ngabonziza Justin /Bwiza.com


