Abongereza barasaba u Burusiya kuzabungabunga umutekano w’abafana bazaherekeza ikipe y’igihugu cyabo

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’ibibazo by’amakimbirane ibihugu byombi bimazemo iminsi, umunyamabanga wa Leta y’u Bwongereza mu bubanyi n’amahanga, Boris Johnson, ku wa 21 Werurwe 2018, yasabye Leta y’u Burusiya kurinda umutekano w’abafana b’Abongereza bazajya kureba imikino y’igikombe cy’isi izaba muri Kamena 2018.
Iyi nkuru dukesha AFP, Boris Johnson yavuze ko n’ubwo umubare w’abafana bari basanzwe baherekeza ikipe bagabanyutse bitatuma batita ku mutekano wabo.
Mu mikino y’igikombe cy’isi yabereye muri Brazil mu 2014, u Bwongereza bwari bwaherekejwe n’abafana 94,000 ariko ubu 24,000 ni bo bamaze kugura amatike.
Boris Johnson ati “Umubare w’abazajya kureba iyi mikino ni muto ugereranyije n’imibare y’abagendaga mu myaka yashize ariko ntibivuze ko tutagomba kwita ku mutekano wabo.”
Aya makenga aje nyuma y’uko mu 2016, ubwo ikipe y’igihugu y’u Bwongereza yakinaga n’u Burusiya, mu mikino yahuzaga ibihugu by’iburayi yaberaga mu Bufaransa, abafana b’abarusiya bateze ab’u Bwongereza, bamwe bakomereka.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

YouTube player

Tuyizere Jean de Dieu/bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *