Celine Dion yasubitse ubitaramo yari afite kubera ko agiye kubagwa ugutwi

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi w’icyamamare,Celine Dion yamaze gusubika ibitaramo yari afite muri Las Vegas kubera ko agiye kubagwa ugutwi.
Celine Dion uzuzuza imyaka 50 y’amavuko mu mpera z’uku kwezi yatangaje ko amaze igihe afite ikibazo mu gutwi gituma atumva neza. Yongeyeho ko ikibazo ugutwi kwe gufite gikomeye cyane ku buryo aho bigeze gukeneye kubagwa kurusha kukuvura bisanzwe.
Yasubitse ibitaramo byari biteganijwe kuba ku matariki ya 27 Werurwe kugeza 18 Mata 2018 muri The Colosseum at Caesars Palace muri Las Vegas. Akaba yabyimuriye muri Gicurasi tariki ya 22.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook yagize ati’’Nsabye imbabazi kuri buri muntu wese wari kuzaza i Las Vegas kureba igitaramo cyanjye. Ndabizi ukuntu bibabaje gusa mu mbabarire’’
Ibitaramo yakoreye mu mujyi wa Las Vegas hagati ya 2003 na 2007 byari byiswe ‘New Day’ byakoze amateka dore ko byinjije milliyoni 400 $ z’amadorari. Uyu muhanzikazi w’icyamamare azwi cyane mu ndirimbo nka: Titanic, My heart will go on, A new day  n’izindi nyinshi.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

YouTube player

 
Nkurunziza Viateur /Bwiza. com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *