Nyuma y’ubwumvikane ku mpande zombi( Man U na Zlatan), bemeje ko azasezera nyuma y’imikino 2017/2018. Iyi kipe yabitangarije ku rubuga rwa Twitter ku wa 22 Werurwe 2018.
Nyuma y’uko iyi kipe yabitangaje, Zlatan yanyujije ubutumwa bwe kuri Instagram ashimira ikipe n’abakunzi bayo mu bihe byose yayikiniraga. ” Ibihe byiza bigira iherezo. Mbere na mbere mboneyeho gushimira abafana, umutoza ndetse n’abakinnyi bagenzi banjye ku bw’ibihe byiza twagiranye muri iyi myaka y’imikino ibiri.”
Mu by’ukuri, uyu mukinnyi ntiyahiriwe muri iyi kipe kuko yagiye ahura n’imvune z’igihe kirekire zatumye atakaza amahirwe yo gukinira iyi kipe imikino myinshi. Mu kwezi kwa Kane 2017, ni bwo Zlatan yavunitse,agaruka mu Ukuboza ariko akina imikino itatu gusa.
Nta washidikanya ko igitekerezo cyo kugura Romelu Lukaku avuye muri Everton cyatumye byumvikana neza ko Zlatan ashobora gusezera kuko yahawe nimero 9 yambaraga.
Uyu rutahizamu ufite imyaka 36 yakiniye ikipe ya Manchester United imikino 53, atsindamo ibitego 29. Yaje aturutse mu ikipe ya Paris Saint Germain yo mu Bufaransa. Ikipe ihabwa amahirwe menshi yo kumwegukana ni La Galaxy yo muri Major League Soccer yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya
Tuyizere Jean de Dieu/bwiza.com
Â


