Ngoma: Babiri bari bakurikiranweho gusambanya umwana bakanamwica bakatiwe igifungo cya burundu y’umwihariko

Sangiza iyi nkuru

Urukiko Rwisumbuye rwa Ngoma  rwakatiye  igifungo cya burundu y’umwihariko abagabo babiri bari bakurikiranweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 15 barangiza bakamwica, naho umugore bafatanyije akatirwa igifungo cya burundu.
Abo bakatiwe igihano cy’igifungo cya burundu y’umwihariko ku wa 16 Werurwe 2018  ni; Bavugayabo Emmanuel na Niyomukiza Emmanuel alias Yabobo, bakaba barakatiwe nyuma yo guhamwa n’ icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 15  barangiza bakamwica bafatikanyije  na  Mukashabayiro Dative  we  wahanishijwe   igifungo cya  burundu.
Nyakwigendera akaba yarishwe  ku itariki ya 22 Mata 2017, ubwo yari atashye ari kumwe  na Niyomukiza Emmanuel, imvura ibafatira mu nzira  bajya kuyugama kwa Mukashabayiro Dative, maze umuhungu we  Bavugayabo Emmanuel  afatanyije na Niyomukiza Emmanuel alias Yabobo baramusambanya, barangije baramwica babifashijwemo na Mukashabayiro Dative, umurambo bawujugunya mu ishyamba rya JEBEKA, ari naho waje kuboneka  kuwa 24 Mata 2017.
Uru rubanza  rwasomewe imbere y’imbaga y’abaturage aho icyaha cyabereye  i Nyagasambu mu Murenge wa Fumbwe  ho mu Karere ka Rwamagana, Intara y’Iburasirazuba nk’uko iyi nkuru dukesha ubushinjacyaha isoza ivuga.
 
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *