Urukiko Rwisumbuye rwa Ngoma rwakatiye igifungo cya burundu y’umwihariko abagabo babiri bari bakurikiranweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 15 barangiza bakamwica, naho umugore bafatanyije akatirwa igifungo cya burundu.
Abo bakatiwe igihano cy’igifungo cya burundu y’umwihariko ku wa 16 Werurwe 2018 ni; Bavugayabo Emmanuel na Niyomukiza Emmanuel alias Yabobo, bakaba barakatiwe nyuma yo guhamwa n’ icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 15 barangiza bakamwica bafatikanyije na Mukashabayiro Dative we wahanishijwe igifungo cya burundu.
Nyakwigendera akaba yarishwe ku itariki ya 22 Mata 2017, ubwo yari atashye ari kumwe na Niyomukiza Emmanuel, imvura ibafatira mu nzira bajya kuyugama kwa Mukashabayiro Dative, maze umuhungu we Bavugayabo Emmanuel afatanyije na Niyomukiza Emmanuel alias Yabobo baramusambanya, barangije baramwica babifashijwemo na Mukashabayiro Dative, umurambo bawujugunya mu ishyamba rya JEBEKA, ari naho waje kuboneka kuwa 24 Mata 2017.
Uru rubanza rwasomewe imbere y’imbaga y’abaturage aho icyaha cyabereye i Nyagasambu mu Murenge wa Fumbwe ho mu Karere ka Rwamagana, Intara y’Iburasirazuba nk’uko iyi nkuru dukesha ubushinjacyaha isoza ivuga.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya


