Mu Murenge wa Mwogo mu Karere ka Bugesera, harimo abana barwaye indwara zituruka ku mirire mibi, nyamara ntibahabwa ubufasha bubagenewe kuko ababyeyi babo bashyizwe mu byiciro badakwiye. Umwana washyizwe mu cyiciro cya kabiri ahabwa amata gusa ntahabwe ifu ya Shisha Kibondo, naho uwashyizwe mu cya gatatu nta na kimwe abona.

Umunsi wo kuwa gatatu, ni umunsi ikigo nderabuzima cya Mwogo gitangaho imfashanyo yagenewe abana barangwaho imirire mibi. Ku muhanda uva kuri iryo vuriro ugana ku mashuri ya Mwogo mu kagari ka Kagasa, abanyamakuru bahasanze abagore batanu bavuye gufata iyo nkunga. Bageze mu kacaca kari mu gacucu, bararambya batangira kugaburira abana babo bazonzwe n’isari, dore ko saa tanu zegereje, umunsi uciye ikibu.
Bose bakikiye ku bibero abana bagararagaza ibimenyetso by’imirire mibi birimo kubyimba amatama, inda n’ ibirenge; ndetse bamwe banyunyutse amaguru. Impande y’abo babyeyi, harambitse amakarito arimo amata y’inyange, inombe ya RUTF, ndetse n’ifu ya Sosoma. Nta n’umwe wahawe ifu ya Shisha Kibondo, ngo nta n’umwe uri mu cyiciro cya mbere, nubwo abana bafite batarageza imyaka ibiri nk’uko amabwiriza abiteganya. Babiri muri aba babyeyi kandi nabo bagaragaza ibimenyetso nk’iby’abana babo.
Uko ari batanu ariko, siko bose bahawe ibingana kuko bitangwa hakurikijwe ibyiciro bashyizwemo, nubwo bo bavuga ko babijuririye ntibigire umusaruro.
Nyirambarushimana Claudine wo mu mudugudu wa Rubumba mu kagari ka Kagasa, ni umubyeyi w’abana 6, akaba yaranatawe n’umugabo bashakanye. Umwana we mu byo ahawe ntiharangwamo ifu ya Shisha Kibondo, ngo kuko igenewe abari mu cyiciro cya mbere kandi we akavuga ko yashyizwe mu cya 2. Afite umwana w’imyaka ibiri, nyamara utabasha kugenda. “Arahaguruka akitura hasi, kandi abavutse nyuma ye bariruka. Azi kuvuga MAMA gusa, naho PAPA ntarabasha kubivuga”, uwo ni nyina ubivuga.
Mugenzi we Uwurukundo Angellique, nawe afite umwana uteye atyo, nyamara we ari mu cyiciro cya gatatu. Iyo witegereje uyu mubyeyi, uruhu rwe rujya kuba umuhondo, indoro ye irananiwe, utabizi yakeka ko areba imirari.
Amakosa abayobozi bakoreye ababyeyi, ingaruka ku bana bari bataravuka
Uwurukundo Angellique, we n’umugabo we batunzwe no gupagasa, bakorera amafaranga 1000 ku minsi, nabwo bitari buri gihe. Avuga ko yajuririye icyiciro bakamwangira ngo ‘ni muto kandi afite inzu ye’. Agira ati, “Banshyize mu cya gatatu, njya kujurira. Gitifu w’akagari arambwira ngo ndi muto kandi mfite inzu yanjye. Kandi njye n’umugabo dukorera 1000 ku munsi, nabwo ushobobora kumara icyumweru utabonye akazi kayaguha. Icyiciro baduhaye, nta cya Leta wemerewe: nta nka, nta hene, nta nkunga ya VUP, nta n’akazi baguha”.
Ku by’ubufasha bw’amata ahabwa umwana, Uwurukundo avuga ko umwana yamurembanye akajya ku kagari, Gitifu agahamagara ‘kuri ZOA’ bakemera kumufasha.
Naho Nyirambarushimana we, ati, “Turindwa n’Imana. Uyu mwana yari agiye kumpfana umugabo yarantanye abana batandatu, kandi yari amaze kugurisha igice cy’agasambu twari dufite aragenda. Mu rugo ntitwivuza, kuko tutagira Mituweli. Hafashwa uyu wenyine, kandi nabwo Gitifu yambwiye ko nta Shisha Kibondo yahabwa kuko turi mu cyiciro cya 2 yaragenewe abo mu cya mbere. Abo batanu bandi nanjye turindwa n’Imana kuko ntacyo nishoboreye”.
Umuyobozi w’ubuzima mu karere ka bugesera, Nikuze Margueritte, asobanura ko abajyanama b’ubuzima bagenda bapima abana bose ngo barebe ufite ikibazo cy’imirire mibi; abakeneye ubufasha bakabuhabwa.
“Twubahiriza amabwiriza”, uyu muyobozi abajijwe niba abana bo mu bindi byiciro badakenera inyunganira mirire, avuga ko bubahiriza amabwiriza uko ari. Ati, “ Shisha Kibondo, ihabwa abari mu cyiciro cya mbere gusa. Ni umubyeyi utwite, n’umwana wonka utangiye gufata ifashabere, guhera ku mezi atandatu kugeza yujuje imyaka ibiri”. Ayo niyo mabwiriza bakurikiza, nubwo yemera ko bakomeza gukora ubuvugizi ngo n’abandi bibagereho, ariko ati, “Bahereye ahari ibbazo kurusha ahandi”.
Nikuze anavuga ko abajyanama b’ubuzima n’abashinzwe imirire bagomba gusobanurira abantu ko izi mfashanyo zitangwa zitagurishwa, ngo kuko byatuma batagera ku ntego bagatsindwa(nta echec).
“Hari aho komite zishinzwe ubujurire bw’ibyiciro zitakoze neza, turakurikirana turebe”, Meya Nsanzumuhire.
Umuyobozi w’akarere ka Bugesera yatunguwe n’aya makuru:
Umuyobozi w’akarere ka Bugesera yatunguwe n’amakuru ya bariya babyeyi bombi bo mudugudu wa Kibumba, akagari ka Kagasa mu murenge wa Mwogo. We yumvaga ko baba bafite abana barengeje imyaka ibiri, cyangwa bari mu byiciro bakwiye. Nyuma yo gusobanurirwa n’abanyamakuru uko babyiboneye, afata umwanzuro wo kubikurikirana.
Meya ati, “ Mu byiciro by’ubudehe, twashyizeho Komite zishinzwe ubujurire, ubwo wasanga hari aho bitakozwe neza, turakurikirana turebe”.
Aha ahita asaba abanyamakuru gutanga umwirondoro w’abo babyeyi, maze umuba hafi mu bo bakorana, ahera ko ayandika.
Amakosa mu byiciro by’ubudehe yavuzwe henshi mu turere tugize u Rwanda, benshi barabijuririye bahabwa ibyo bakwiye; abandi baguma mu byo barimo. Nta washoboraga gukeka ko aya makosa yakorewe ababyeyi yagira ingaruka nk’izi ku bana bari bataravuka mu 2016.
Zimwe mu mpamvu zishyirwa mu majwi ni izi:
Abaturage badashaka kwerekana ko bishoboye bagira ngo bakomeze bafashwe ;
Abayobozi bazamura imibare y’abiteje imbere ngo basobanure umusaruro w’inkunga zagenewe abatishoboye ; kandi nazo zaratanzwe nabi (zirigiswa cyangwa zihabwa abatazikwiye : Girinka, VUP, amata y’abana);
Abayobozi bashyira mu cyiciro cya mbere abo baziranye n’incuti zabo ngo bahabwe inkunga na Leta ; n’izindi.


Karegeya Jean Baptiste
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya


