Umuhanzi Daddy Cassanova ubarizwa muri Canada yatunguranye mu ndirimbo ye nshya

Abanyarwanda batazi ukuntu Umuziki Nyarwanda ushyigikiwe abahanzi bagakora umuziki bafite intego Umuziki Nyarwanda wakwamamara n’imahanga bakwiye gufatira urugero ku ndirimbo “911” y’umuhanzi Daddy Cassanova yakoranye na Producer Pastor P. muri Desel Studios, kuko ari urugero rwiza rw’indirimbo iririmbye 70% mu Kinyarwanda ariko n’umunyamahanga yakumva agakura ingofero. Akantu k’agashya twavuga kari mu mashusho y’iyi ndirimbo, ni […]

Habonetse inzovu isohora umwotsi mwinshi mu kanwa nk’inywa itabi-IFOTO

Mu bushakashatsi bakoraga bifashisha ‘camera’, muri Pariki ya Nagahrole iherereye mu Buhinde hagaragaye inzovu yasaga neza n’inywa itabi. Ibi bitangaza byatunguye benshi byabaye kuri uyu wa 25 Werurwe. Ikinyamakuru ‘The Independence’ dukesha iyi nkuru kiratangaza ko Dr. Varuni Goshwami, umushakashatsi ku buzima bw’inzovu ,yavuze ko iyi nzovu yatamiraga agace k’igiti kameze nk’ikara, yamara igasohora umwotsi […]

Tanzaniya: Abarenga 26 baguye mu mpanuka y’imodoka

Abantu bagera kuri 26 nibo baguye mu mpanuka y’imodoka yabereye mu gace ka Kitonga mu karere ka Mkuranga abandi icyenda barakomereka ubwo imodoka y’abagenzi yangonganye n’ikamyo yari itwaye umunyu. Nkuko daily monitoribivuga, ngo abagenzi bavaga i Dar es Salaam berekeza muri Mkuranga. Umuyobozi w’agateganyo wa polisi ya Kibiti yatangaje ko abantu hafi ya bose bari […]

Zimbabwe: Mugabe aravuga ko Afurika Yepfo yamugambaniye, umugore we akaregwa magendu

Uwahoze ari perezida wa Zimbabwe Robert Mugabe , yatangaje ko igihugu cya Afurika Yepfo cyamugambaniye ubwo ingabo za Zimbabwe za mukuraga ku butegetsi, mu gihe umugore we ari mu bibazo byinshi birimo no kuba ashinjwa kugurisha amahembe y’inzovu muburyo bwa magendu. Mugabe avuga ko Afurika Yepfo yagombaga kohereza ingabo zo kumufasha kurwanya abashakaga ku muhirika […]

APR FC yakuye amanota atatu i Rubavu mu mukino wari uwishiraniro

Ikipe ya APR FC yakuye amanota atatu i Rubavu nyuma yo gutsinda ikipe ya Etincelles Fc igitego 1-0 mu kino w’ikirarane wa 13, wa shampiyona y’igihugu y’umupira w’amaguru mu Rwanda. Ni igitego cyatsinzwe na myugariro Nsabimana Aimable ku mutwe ku mupira waruvuye muri koruneri ku munota wa 20 w’umukino. Uyu mukino ukaba wari ikirarane kubera […]

Papa Francis arahamagarira urubyiruko guhaguruka rugahatana

Umushumba wa kiliziya gatorika ku isi Papa Francis arashishikariza urubyiruko kutemera ko barucecekesha ahubwo bagahaguruka bakavuga ibyo bemera. Ibi yabivugiye mu gitambo cya misa cyabaye kuri icyi cyumweru tariki ya 25 Werurwe 2018 mu Butaliyani. Abivuze nyuma yuko abarenga milliyoni biganjemo urubyiruko n’abanyeshuri bakoze imyigaragambyo muri Amerika basaba ko havugururwa uburyo bwo gutunga intwaro. Yagize […]

Nizigiyimana Mackenzie wakiniye Rayon yarushinganye n'umunyarwandakazi Nadjima

Umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umurundi, Mackenzi wamenyekanye cyane mu ikipe ya Rayon Sports, kuri uyu wa 24 Werurwe yasezeranye na Nadjima Mutuyimana uzwi mu mashusho y’indirimbo ‘ Ndamuhamagara’ ya Uncle Austin na Tom Close. Uyu mukinnyi wahisemo gukorera ubukwe bwe mu Rwanda, yagiye akinira amakipe menshi yiganjemo ay’ u Rwanda; APR , Kiyovu na Rayons Sports. […]

Abarebwa n’umutekano mu Rwanda na Uganda nabo bari mu biganiro hagati y'abakuru b'ibihugu byombi

Minisitiri w’umutekano wa Uganda ndetse na Brig. Gen. Joseph Nzabamwita ukuriye  Urwego rushinzwe Iperereza n’Umutekano mu Rwanda, ni bamwe mu bari bari mu biganiro hagati y’abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Uganda, aho perezida Kagame yerekeje kuri iki cyumweru ku butumire bwa mugenzi we wa Uganda, Yoweri Museveni. Perezida Kagame yakiriwe na perezida Museveni mu ngoro ye […]

Rwamagana:  Hafashwe ingamba zo guhanahana amakuru areba iby’ubuzima

Mu Karere ka Rwamagana, amakuru yose arebana n’ubuzima afite umuyoboro anyuzwamo kuva ku bayobozi b’ingeri zose kugeza ku muturage. Ibi bituma inzego zose zimenya indwara yateye, gahunda zijyanye no kuzirwanya n’uko zirindwa; ndetse n’imikorere y’abajyanama b’ubuzima. Siporo ya rusange mu mpera z’icyumweru, komite y’akarere ishinzwe imicungire y’iby’ubuzima(DHMC: District Health Management Comitee), inteko z’abaturage n’umuganda usoza […]

Amafoto: Perezida Museveni aremeza ko nta kibazo gikomeye cy'umutekano hagati y'u Rwanda na Uganda

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni kuri iki Cyumweru, tariki 25 Werurwe 2018 yakiriye mugenzi we w’u Rwanda, nyakubahwa, Paul Kagame wagiriye uruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe muri iki gihugu mu rwego rwo kugerageza kubyutsa umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi umaze uminsi urimo agatotsi. Perezida Museveni akaba yemeje ko nta kibazo cy’umutekano kiri hagati y’ibihugu byombi. Abakuru […]

Bugesera: Amakosa mu byiciro by’ubudehe aracyagira ingaruka ku bana

Mu Murenge wa Mwogo mu Karere ka Bugesera, harimo abana barwaye indwara zituruka ku mirire mibi, nyamara ntibahabwa ubufasha bubagenewe kuko ababyeyi babo bashyizwe mu byiciro badakwiye.  Umwana washyizwe mu cyiciro cya kabiri ahabwa amata gusa ntahabwe ifu ya Shisha Kibondo, naho uwashyizwe mu cya gatatu nta na kimwe abona. Umunsi wo kuwa gatatu, ni […]

Burundi: Abarundi batangiye kubona ko gushyira imbere ubwoko ntaho byageza igihugu

Amaherezo mu gihugu cy’u Burundi barashyize bemeye ko gushyira imbere ubwoko ntacyo byageza ku gihugu leta itanga igitekerezo cy’uko habaho imiryango y’abantu (clans) aho kubita amoko y’abantu mu rwego rwo kugirango abaturage bakomeze gutahiriza umugozi umwe nk’uko ngo perezida Nkurunziza akunze kubivuga. Ni mu gihe nyamara muri iki gihugu byari bikunze kuvugwa ko ubwoko ntacyo […]

Huye: Uturima tw'igikoni twabatandukanyije n'imirire mibi

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Huye baratangaza ko bishimira  gahunda yo guhinga imirima y’imboga zo mu gikoni, kuko byabaviriyemo gusezerera burundu imirire mibi.  Aba baturage bavuga ko bashishikariza n’abandi guhinga imboga. Bamwe mu baturage bo mu mirenge ya Karama na  Ruhashya, bavuga ko mbere batarakangurirwa guhinga imboba binyuze mu kitwa akarima k’Igikoni, baryaga […]

Umuvugizi wa Simba SC yakuye mu rujijo ababonanye Haruna Niyonzima n’abakinnyi ba Yanga SC

Kuri uyu wa Gatanu ushize hagaragaye video irimo abakinnyi b’ikipe ya Yanga yo muri Tanzania ari bo, Thaban Kamusoko, Amandla Tambwe n’Umunyarwanda ukinira Simba, Haruna Niyonzima, bari kumwe mu myitozo ngororamubiri, bituma abantu bibaza byinshi ariko umuvugizi wa Simba akuraho urujijo. Haruna Niyonzima nawe akaba yaragiye muri Simba avuye muri Yanga. Nyuma yo kugaragara kw’iyo […]

Ter Aviv: Hongeye kuba imyigaragambyo yamagana iyirukanwa ry’abimukira b’Abanyafurika

Ibihumbi by’abantu kuri uyu wa Gatandatu byongeye kwigabiza imihanda y’I Ter Aviv mu myigaragambyo yamagana iyirukanwa ry’abasaba ubuhungiro muri Israel bavuga ko uyu mugambi ari uw’ivangura rishingiye ku ruhu, basaba gushakira igisubizo cya nyacyo ibyo bibazo. Inkuru y’urubuga ynetnews iravuga ko abantu bagera mu 25,000 bamagana iryo yirukanwa bahuriye mu mujyi wa Ter Aviv mu […]

RDC: Abantu 14 biciwe mu mirwano hagati ya FARDC n’inyeshyamba

Abantu 14 barishwe abandi benshi barakomereka mu mirwano yabereye kuri uyu wa Gatanu ushize mu duce tubiri tw’umurenge wa Walendu Tatsi muri Teritwari ya Djugu muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Utwo duce akaba ari aka Penyi na Jeli two mu Murenge wa Walendu Tatsi wo muri Teritwari ya Djugu twibasiwe n’ibitero by’abantu bitwaje intwaro […]

Ubukungu bw'u Rwanda bwitezweho kuzamukaho 7,2% muri uyu mwaka -IMF

Ubukungu bw’u Rwanda muri uyu mwaka bwitezweho kuzamuka  ku gipimo cya 7.2% nk’uko byemejwe n’impuguke z’ikigega mpuzamahanga cy’imari IMF zimaze iminsi mu Rwanda mu kiganiro gisoza ubutumwa bw’izo mpuguke mu Rwanda bamazemo iminsi bungurana inama n’inzego zitandukanye zifite aho zihurira n’ubukungu bw’igihugu. Izo mpuguke za IMF, zishingira ku migendekere myiza y’icyiciro cy’ubuhinzi, umusaruro w’inganda na […]