Zimbabwe: Mugabe aravuga ko Afurika Yepfo yamugambaniye, umugore we akaregwa magendu

Sangiza iyi nkuru

Uwahoze ari perezida wa Zimbabwe Robert Mugabe , yatangaje ko igihugu cya Afurika Yepfo cyamugambaniye ubwo ingabo za Zimbabwe za mukuraga ku butegetsi, mu gihe umugore we ari mu bibazo byinshi birimo no kuba ashinjwa kugurisha amahembe y’inzovu muburyo bwa magendu.
Mugabe avuga ko Afurika Yepfo yagombaga kohereza ingabo zo kumufasha kurwanya abashakaga ku muhirika ku butegetsi aho kohereza abahuza mu biganiro hagati ya leta n’ingabo. Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cyo muri Zimbabwe cya Independent yatangaje ko abaturanyi be bamugambaniye.
Yagize ati’’Iyo urebye uko bameze, uretse Afurika Yepfo, nta bushobozi bari bafite bwo kugira icyo bakora’’ yongeye ko’’ Ariko Afurika yepfo yakagombye kuba yarakoze mbyinshi.Ntiyigeze yohereza ingabo ahubwo yaje guhuza’’
Mugabe yayoboye Zimbabwe kuva 1980. Mu mwaka ushize nibwo ingabo zamweguje ku ngufu asimburwa na Emmerson Mnangagwa. Uwahoze ari perezida wa Afurika Yepfo Jaco Zuma yari yohereje minisitiri w’ingabo Nosiviwe Mapisa kugira ngo ajye guhuza imbande zombie.
Umugore wa Robert Mugabe nawe ari mu bihe bibi, kuko kuva umugabo yava k’ubutegetsi yakomeje kuvugwa mu ibinyamakuru ashinjwa ibyaha bitandukanye, The Sunday Mail yatangaje ko Grace Mugabe aregwa kugurisha amahembe y’inzovu, ko yitwazaga ko ari impano agiye guha bamwe mu bayobozi mu bihugu, agaca ruhinganyuma akayigurishiriza mu bihugu by’Ubushinwa, Leta zunze ubumwe za Amerika n’iz’Abarabu.
Iyi turufu yo kwita aya mahembe ‘impano’, ngo Grace Mugabe yakundaga kuyikoresha igihe habaga hari umuyobozi wasuye igihugu. Aha ni ho yahitaga yandikira ababishinzwe , bakamuha icyemezo. Igihe byabaga bigeze hanze ya Afurika, ibyari ugutanga impano byahindukaga ubucuruzi.
Umuvugizi w’igipolisi cya Zimbabwe, Charity Charamba yavuze ko bakiriye raporo z’ibyo birego ariko yirinda gutangaza byinshi mu birimo. Charamba yongeyeho ko iperereza rizakorerwa mu ngoro y’umukuru w’igihugu (aho ibyaha byakorewe) kandi hamwe n’uvugwa ko yasabaga uburenganzira.
Mugabe wari waravuze ko azayobora kugeza ku myaka ijana, yavuze ko kuva kubutegetsi kwe yakorewe ‘’coup d’etat’’. Mugabe kuva yava ku butegetsi ntabwo agikunda kugaragara mu ruhame.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

YouTube player

Viateur & JD/ Bwiza .com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *