Papa Francis arahamagarira urubyiruko guhaguruka rugahatana

Sangiza iyi nkuru

Umushumba wa kiliziya gatorika ku isi Papa Francis arashishikariza urubyiruko kutemera ko barucecekesha ahubwo bagahaguruka bakavuga ibyo bemera.
Ibi yabivugiye mu gitambo cya misa cyabaye kuri icyi cyumweru tariki ya 25 Werurwe 2018 mu Butaliyani. Abivuze nyuma yuko abarenga milliyoni biganjemo urubyiruko n’abanyeshuri bakoze imyigaragambyo muri Amerika basaba ko havugururwa uburyo bwo gutunga intwaro.
Yagize ati’’Birabareba kudaceceka’’ ’’Nubwo abandi baceceka, nubwo abantu bakuze n’abayobozi akenshi barya ruswa baceceka, nubwo isi yose yaceceka ikabura ibyishimo, ndabasabye: Ese muzazamura ijwi ryanyu?’’
Papa Francis yatangaje ko hahoraho ibishuko n’ibigeragezo byo gutuma urubyiruko ruceceka . Bagakoresha inzira nyinshi kugira ngo rutagaragara ndetse bigatuma n’inzozi zabo zitagerwaho. Iyi myigaragambyo yo muri Amerika yiswe ‘ kubw ‘ubuzima bwacu’ ( for our lives) yatangijwe n’abanyeshuri , ababyeyi barokotse ndetse n’ababuriye ubuzima mu mirasano yabaye mu kwezi gushize mu ishuri ryisumbuye muri Florida hagapfa abantu 17.
Barasaba leta ko hanozwa amategeko yo kugura , gutunga intwaro mu rwego rwo gukumira ihohotera n’ubugizi bwa nabi bwitwaje intwaro. Abarenga 30,000 nibo bapfa buri mwaka muri Amerika bazize ubugizi bwa nabi bwitwaje intwaro.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

YouTube player

Nkurunziza Viateur Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *