Umuvugizi wa Simba SC yakuye mu rujijo ababonanye Haruna Niyonzima n’abakinnyi ba Yanga SC

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatanu ushize hagaragaye video irimo abakinnyi b’ikipe ya Yanga yo muri Tanzania ari bo, Thaban Kamusoko, Amandla Tambwe n’Umunyarwanda ukinira Simba, Haruna Niyonzima, bari kumwe mu myitozo ngororamubiri, bituma abantu bibaza byinshi ariko umuvugizi wa Simba akuraho urujijo. Haruna Niyonzima nawe akaba yaragiye muri Simba avuye muri Yanga.
Nyuma yo kugaragara kw’iyo video, umuvugizi wa Simba, Haji Manara yahise agira icyo atangaza avuga ko nubwo aba bakinnyi bose bakinira amakipe y’amakeba ya Simba SC na yanga SC, bitababuza kuba bari kumwe kandi ngo icyo nnicyo umupira w’amaguru ukeneye.
Nk’uko tubikesha urubuga Bongo5 rwo muri Tanzania, Manara yavuze ko aba bakinnyi babigize umwuga bakaba bakinira amakipe ahora ahanganye mu mupira w’amaguru mu gihugu baturuka mu bihugu bitandukanye, ariko kuba baba bari kumwe muri gym ari cyo umupira w’amaguru uvuze.
Yakomeje avuga ko iteka abwira samba na yanga ko baba baharanira intsinzi gusa ariko ibindi yise by’ubucucu by’inzangano bizanwa n’imbuga nkoranyambaga nka facebook, Whatsapp na Instagram, aboneraho kwifuriza amahirwe aba basitari babo.
Bikaba bivugwa ko aba bakinnyi, Thaban kamusoko na Amanda Tambwe bari bahuriye mu myitozo nyuma yo kumara igihe kirekire mu mvune ndetse bakahahurira na haruna Niyonzima wa Simba nawe wari umaze iminsi ari kuvurirwa mu Buhinde ikibazo yari afite ku kaguru akaba aherutse kugaruka muri Tanzania vuba.
 
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *