Ter Aviv: Hongeye kuba imyigaragambyo yamagana iyirukanwa ry’abimukira b’Abanyafurika

Sangiza iyi nkuru

Ibihumbi by’abantu kuri uyu wa Gatandatu byongeye kwigabiza imihanda y’I Ter Aviv mu myigaragambyo yamagana iyirukanwa ry’abasaba ubuhungiro muri Israel bavuga ko uyu mugambi ari uw’ivangura rishingiye ku ruhu, basaba gushakira igisubizo cya nyacyo ibyo bibazo.
Inkuru y’urubuga ynetnews iravuga ko abantu bagera mu 25,000 bamagana iryo yirukanwa bahuriye mu mujyi wa Ter Aviv mu rubuga rwitiriwe Rabin (Rabin Square) kuri uyu wa Gatandatu, itariki 24 Werurwe, bagatangira kwamagana umugambi wa leta ya Israel ngo wo kohereza abimukira basaba ubuhungiro muri Israel bakomoka muri Afurika bakoherezwa mu Rwanda no muri Uganda.
Iyi myigaragambyo ikaba yateguwe ku bufatanye bw’imiryango ihuriyemo Abanyasudani n’Abanya-Eritrea, umuryango urwanya iyirukanwa ry’abantu wo mu majyepfo ya Ter Aviv, umuryango nterankunga ku mpunzi n’abasaba ubuhungiro muri Israel ndetse n’umuryango uharanira uburenganzira bw’impunzi n’abimukira witwa The Hotline for refugees and Migrants.
Umwe mu basaba ubuhungiro muri Israel witwa Monnin Harun ukomoka muri Sudani, yavuze ko ku myaka 12 Guverinoma ya Sudani yagerageje kumwicana n’umuryango we kubera ko yakomokaga mu bundi bwoko.
Yagize ati: “Nta muntu n’umwe ugira inzozi zo guta urugo rwe, igihugu cye n’umuryango we ngo ajye gushaka ubuhungiro ahantu atazi.”
Yakomeje avuga ko akomoka ahantu muri Sudani hamaze imyaka haba jenoside, ahantu yavukiye ngo mu mwaka ushize hagabwe igitero guverinoma ya Sudani igakoresha intwaro z’ubumara. Ngo mu myaka 14 ishize leta y’iki gihugu yagiye igaba ibitero ku bwende ku baturage bayo ikoresheje intwaro z’ubumara ndetse ngo mu cyumweru gishize kuwa gatatu ngo aho yavukiye hongeye guterwa na none abantu benshi baricwa biganjemo abana n’abagore.
Iki kibazo cy’abimukira bakomoka muri Afurika, by’umwihariko muri Sudani no muri Eritrea, Israel idashaka ku butaka bwayo kimaze iminsi mu itangazamakuru kivugwaho byinshi ndetse u Rwanda na Uganda bikaba byarashyizwe mu majwi ko ari byo Israel ishaka koherezamo abo bimukira.
Guverinoma y’u Rwanda ikaba yarahakanye amakuru yavugaga ko yumvikanye na Israel kwakira abo bimukira nibaramuka birukanwe, ariko ikemeza ko yiteguye kwakira umwimukira wazemera kuza mu Rwanda ku bushake bwe atabihatiwe cyangwa ngo azanwe ku ngufu.
 
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *