Abanyarwanda batazi ukuntu Umuziki Nyarwanda ushyigikiwe abahanzi bagakora umuziki bafite intego Umuziki Nyarwanda wakwamamara n’imahanga bakwiye gufatira urugero ku ndirimbo “911” y’umuhanzi Daddy Cassanova yakoranye na Producer Pastor P. muri Desel Studios, kuko ari urugero rwiza rw’indirimbo iririmbye 70% mu Kinyarwanda ariko n’umunyamahanga yakumva agakura ingofero.
Akantu k’agashya twavuga kari mu mashusho y’iyi ndirimbo, ni aho iba itangira hakagaragara Cassa ari kumwe n’umuzungu bavuga Ikinyarwanda mu mihanda yo muri Canada.
Daddy Cassanova kuri ubu usigaye akoresha izina rya ‘ Cassa’ , ni umuhanzi w’Umunyarwanda ubarizwa muri Canada, winjiye mu muziki kuva kera akiga amashuri yisumbuye ari umubyinnyi, kugeza ubwo afata icyemezo cyo kujya anaririmba kandi abyitwaramo neza nk’uko indirimbo yagiye asohora nka “ Ndakwikundira ” yasohotse mu 2015, “ Akanyoni ” mu 2016, “ What’s Love ” yakoranye na Uncle Austin mu mwaka ushize tutavuze izo yahereyeho, zagiye zibigaragaza.
Iyi ndirimbo ikoranye ubuhanga dore ko yanatunganyijwe n’umwe mu ba producer b’Abanyarwanda bamaze gutera intambwe ishimishije muri uyu mwuga, ari we Pastor P, ikaba ifite n’amashusho meza nayo akoranye ubuhanga ku buryo Abanyarwanda bakwiye kwishimira intambwe umuziki nyarwanda ugezeho.
Indirimbo yaherukaga gushyira hanze ikaba ari indirimbo yise “Mukobwajana” yashyize ahagaragara mu kwezi kwa Nzeri mu mwaka ushize wa 2017.
Yumve hano:



