Amaherezo mu gihugu cy’u Burundi barashyize bemeye ko gushyira imbere ubwoko ntacyo byageza ku gihugu leta itanga igitekerezo cy’uko habaho imiryango y’abantu (clans) aho kubita amoko y’abantu mu rwego rwo kugirango abaturage bakomeze gutahiriza umugozi umwe nk’uko ngo perezida Nkurunziza akunze kubivuga. Ni mu gihe nyamara muri iki gihugu byari bikunze kuvugwa ko ubwoko ntacyo butwaye ndetse mu miyoborere akaba yashingirwagaho mu gutanga imyanya y’akazi.
Kuri uyu wa gatanu ushize, itariki 23 Werurwe 2018 nibwo umuvugizi w’umukuru w’igihugu, Jean Claude Karerwa yasubiyemo ibi mu kiganiro n’abanyamakuru, ahatangarijwe ko mbere y’umwaduko w’abakoloni, Abahutu, Abatutsi n’Abatwa bari imiryango yariho hagendewe ku bushobozi bafite mu mibereho y’igihugu.
Kubwa perezida w’u Burundi, ngo iyo havuzwe amoko ni ukuvuga ko abantu baba batavuga ururimi rumwe, badafite imico imwe, bataba mu turere tumwe kandi badafite imigenzo imwe.
Ariko, ngo Abarundi bagize itsinda rimwe ry’ubwoko kubera ko bavuga ururimi rumwe, bakaba bafite imico n’imigenzo bimwe nk’uko uyu muvugizi wa perezida yabitangaje.
Ngo urebye ibyo avuga ukurikije ibyo inkoranyamagambo zisobanura nk’uko iyi nkuru dukesha Ubmnews ikomeza ivuga, ngo bihuye n’icyo ijambo ubwoko rivuga.
Nyamara ariko, ngo kuva kera hose abarundi binjiwemo n’ikitwa ubwoko ubu cyangwa buriya ndetse ngo bigera n’aho abantu bamwe badatinya kuvuga ngo ntibasangira n’uwo badahuje ubwoko.
Iyi nkuru isoza itanga inama ivuga ko nubwo ahahise hagendewe ku miryango y’abantu atari heza, Abarundi bakwiye kwibagirwa ibyo banyuzemo bagasangira nk’umuryango umwe bagatekereza ahazaza heza.
Igihugu cy’u Rwanda ni urugero rwiza rw’ingaruka zo gushyira imbere ubwoko n’ivangura ribushingiyeho, aho mu 1994 inzirakarengane z’Abatutsi zishwe muri Jenoside zizira ubwoko bwazo abagera muri miliyoni bakahasiga ubuzima bitewe na politiki mbi yashyize imbere ubwo aho gushyira imbere Ubunyarwanda, none kuri ubu intero ikaba ari Ntibizasubire ukundi (Never Again).
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya


