Ubukungu bw’u Rwanda muri uyu mwaka bwitezweho kuzamuka ku gipimo cya 7.2% nk’uko byemejwe n’impuguke z’ikigega mpuzamahanga cy’imari IMF zimaze iminsi mu Rwanda mu kiganiro gisoza ubutumwa bw’izo mpuguke mu Rwanda bamazemo iminsi bungurana inama n’inzego zitandukanye zifite aho zihurira n’ubukungu bw’igihugu.
Izo mpuguke za IMF, zishingira ku migendekere myiza y’icyiciro cy’ubuhinzi, umusaruro w’inganda na serivise zemeza ko umuvuduko w’izamuka ry’ubukungu mu Rwanda ugiye gusubira ku mpuzandengo ya hagati ya 7 n’8 ku ijana hagati ya 2018 na 2019. Laure REDIFER wari ukuriye ubu butumwa bw’impuguke za IMF yavuze ko akurikije uko ibyiciro byose by’ubukungu bimaze iminsi bizamuka nta mpungenge abona yazitira kugerwaho kw’iri zamuka.
Yagize ati,“...Ubukungu buteganyijwe ko buzamuka ku gipimo kiri hagati ya 7 na 8% mu gihe cya 2018-2019. Izamuka ry’ibiciro rizaba ariko ku muvuduko uri hasi ku buryo uzaguma mu gipimo ntarengwa cya 5%. Nta nzitizi tubon nk’ikibazo cyakumira kugerwaho k’iri zamuka ry’ubukungu muri iki gihe. Wenda twakavuze umuteano mu karere nk’ikibazo kidindiza ubukungu ariko muri aka kanya ntitugifata nk’ikibazo twashingiraho ko cyabuza u Rwanda kugera kuri iri zamuka duteganya….”

Ubuhinzi bufatiye runini ubukungu bw’abanyarwanda bagera kuri 70%, muri iyo mibare yatangajwe na IMF, bugaragara ko buzakomeza kuzamuka bitewe n’ibihe byiza by’imvura mu gihe cy’ihinga byagaragaye muri uyu mwaka.
Mu mwaka ushize wa 2017, ubukungu bwazamutse ku gipimo cya 6.1% mu gihe byari byitezwe ko bwaribuzamuke ku gipimo cya 5.2% gusa. Iyi mibare niyo ituma IMF yizera ko ubukungu bw’u Rwanda bugiye gukomeza kuzamuka haramutse hatabayeho impinduka nini ku bukungu bw’isi n’ibiciro ku isoko mpuzamahanga cyanecyane ku bihingwa u Rwanda rwohereza hanze.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya


