Tanzaniya: Abarenga 26 baguye mu mpanuka y’imodoka

Sangiza iyi nkuru

Abantu bagera kuri 26 nibo baguye mu mpanuka y’imodoka yabereye mu gace ka Kitonga mu karere ka Mkuranga abandi icyenda barakomereka ubwo imodoka y’abagenzi yangonganye n’ikamyo yari itwaye umunyu.
Nkuko daily monitoribivuga, ngo abagenzi bavaga i Dar es Salaam berekeza muri Mkuranga. Umuyobozi w’agateganyo wa polisi ya Kibiti yatangaje ko abantu hafi ya bose bari bakomeretse bitewe n’impanuka. Yagize ati’’ Twahise tugera aho impanuka yabereye , tukimenya amakuru.Twasanze abantu 24 bapfuye( abagore 11, abagabo 7 n’abana 6’’.
Umuyobozi w’ibitaro bya Mkuranga Stephen Mwandambo yabwiye abari bari kubitaro ko bakiriye imirambo 25 naho abandi bakomeretse cyane 10 boherejwe mu bitaro bya Muhimbili National Hospital kugira ngo bitabweho. Gusa umwe yaguye mu nzira bataragera ku bitaro.
Nyuma y’iyi mpanuka , perezida wa Tanzaniya John Pombe Magufuli yatanze ubutumwa bwo kwihanganisha imiryango yabuze ababo.
Yagize ati ”Nababajwe no kubura abantu 26 baguye mu mpanuka yabereye muri Mkurunge’’ ‘’Twatakaje bagenzi bacu benshi baba nyatanzaniya, bari bamwe mu mbaraga z’igihugu’’.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

YouTube player

Nkurunziza Viateur Bwiza .com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *