Amafoto: Perezida Museveni aremeza ko nta kibazo gikomeye cy'umutekano hagati y'u Rwanda na Uganda

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni kuri iki Cyumweru, tariki 25 Werurwe 2018 yakiriye mugenzi we w’u Rwanda, nyakubahwa, Paul Kagame wagiriye uruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe muri iki gihugu mu rwego rwo kugerageza kubyutsa umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi umaze uminsi urimo agatotsi. Perezida Museveni akaba yemeje ko nta kibazo cy’umutekano kiri hagati y’ibihugu byombi.
Abakuru b’ibihugu byombi baganiriye ku bintu bitandukanye birimo ibikorwaremezo, ubwikorezi, ubukungu n’umutekano kandi ngo bemeranyije ku ngingo zose 100% nk’uko byemezwa na perezida Museveni.
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame nawe akaba yunzemo avuga ko icyo yavuga kandi anyuzwe ari uko bumvikanye ku bintu byinshi by’ingenzi bifitiye inyungu ibihugu byombi n’akarere. Banumvikanye ku gukomeza kuvugana kurushaho, gukorana byimbitse basangira ibitekerezo kenshi kuko bizafasha mu gutuma bafata imyanzuro ikwiye.
Ku kibazo cy’umutekano ari nacyo cyakomeje kuba nyirabayazana y’umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi, perezida Museveni yagize ati: “Ku bibazo by’umutekano nta kibazo cy’ingezi kiri hagati y’u Rwanda na Uganda. Ibintu byinshi bivugwaho mu itangazamakuru, byari kwitabwaho bikwiye iyo tugira kuvugana kwiza (better communication). Dufite telephones, tugomba kurushaho kuvugana.”
Mu mpera z’umwaka ushize wa 2017 nibwo hatangiye kugaragara agatotsi mu mubano wa Uganda n’u Rwanda ibihugu byombi bishinjanya ibyaha bitandukanye birimo kuvogerana n’ubutasi ndetse bigira ingaruka ku baturage b’ibihugu byombi bimwe biramenyekana ibindi bigirwa ibanga nk’aho hari Abagande bakoraga mu Rwanda babuze imirimo yabo ndetse Abanyarwanda benshi bakoreraga muri Uganda nabo bakajujubywa n’inzego z’umutekano zibita intasi.
Ku kibazo cy’uko hari Abagande bafatwa nabi mu Rwanda, perezida Kagame yagize ati: “Hari byinshi bivugwa, akenshi ugasanga abantu babifata uko bitari kuko baba batazi neza ukuri kwabyo. Twemeranyije ko inzego zibishinzwe mu bihugu byombi zigiye gufatanya zikiga byimbitse kuri buri kibazo.
 
Amafoto:
40109846275 b4c1e8450e z
40293649124 e87d8c7623 z 1
26132137057 d516bd0a10 z
27132153198 ffac2cc8e8 z
40109876815 25ab576bf1 z
40293673224 9fd039952a z
40960880492 4e4ed6f2ec z
40960879242 3af33cceb0 z 41002878821 19c0b04df6 z 1 40960883422 4c67a07fa6 z
 
Amafoto : Village Urugwiro
 
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *