DRC: Biyemeje gutegura amatora y'umukuru w'igihugu nta nkunga y'amahanga bahawe

Sangiza iyi nkuru

Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iratangaza ko iigiye gukora amatora y’umukuru w’igihugu itifashishije inkunga z’amahanga nkuko byahoze mu myaka yashize.
Muri Congo amatora y’umukuru w’igihugu ateganijwe ku wa 23 Ukuboza 2018. Umuvugizi wa Leta Lambert Mende yabwiye AFP ko igihugu gifite amafaranga ahagije yo gutegura amatora ku buryo batazakenera inkunga z’ibindi bihugu.
Yagize ati “DRC ifite amafaranga akenewe yo gutegura amatora azaba mu Ukuboza kuko turabona amafaranga y’iyongera mu isanduku ya Leta. Ntidushaka gusubira mu myaka yashize aho abatangaga inkunga bategekaga uko amatora agenda’’.
Iyi ngingo yafatiwe mu nama yahuje inzego zitandukanye, Abaminisitiri, abakuru b’Inteko Nshingaamategeko imitwe yombi, abayobozi ba gisirikare, igipolisi, abayobozi ba komisiyo y’amatora ndetse n’abashinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yasinywe mu Ukuboza 2017 yumvikanyweho n’abanyepolitiki ayobowe na kiliziya gaturika. Iyi nama yari iyobowe na perezida Joseph Kabila.
Ibi biravugwa nyuma y’uko Umuryango w’Abibumbye watangaje ko Congo iri mu mazi abira ikeneye ubufasha bw’ihutirwa, bityo ukaba ushaka kongera ingabo za MONUSCO kugira ngo bakomeze gucunga umutekano w’abaturage ndetse bazabashe no gucunga umutekano mu gihe cy’amatora.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

YouTube player

Nkurunziza Viateur/ Bwiza. com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *