DRC: Biyemeje gutegura amatora y'umukuru w'igihugu nta nkunga y'amahanga bahawe

Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iratangaza ko iigiye gukora amatora y’umukuru w’igihugu itifashishije inkunga z’amahanga nkuko byahoze mu myaka yashize. Muri Congo amatora y’umukuru w’igihugu ateganijwe ku wa 23 Ukuboza 2018. Umuvugizi wa Leta Lambert Mende yabwiye AFP ko igihugu gifite amafaranga ahagije yo gutegura amatora ku buryo batazakenera inkunga z’ibindi bihugu. Yagize […]

Kuba ”Inkubito y’icyeza” bijyana no kugira uburyo n’imitekerereze izana impinduka n’ibisubizo — Jeannette Kagame

“ Kuba ”Inkubito y’icyeza” si ukugira ubumenyi gusa, ahubwo bijyana no kugira uburyo n’imitekerereze izana impinduka n’ibisubizo ababyeyi, igihugu cyanyu n’umugabane turimo, tubatezeho ” ibi ni ibyatangajwe n’umufasha w’umukuru w’igihugu, Jeannette Kagame I Nyamagabe mu muhango wo guhemba abana b’abakobwa b’abanyeshuri bitwaye neza mu bizamini bisoza amashuri abanza, icyiciro rusange, amashuri yisumbuye n’amashuri y’ubumenyi-ngiro mu […]

Abakobwa babiri bafashwe na nyina basambanya umurambo wa se

Umugore yafashe abakobwa be babiri, uw’imyaka 18 na 21 bagerageza gusambanya se wari umaze umwanya muto apfuye. Aba bakobwa bafatiwe mu ishyamba rya Californie  muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubu bakaba barahamwe n’icyaha cyo gushaka kwishimisha ku murambo bawushinyagurira, bakaba barakatiwe igifungo cy’imyaka 15. Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Africanews, gitangaza ko aba bakobwa ubwo bagezwaga […]

Sudani y’Epfo: Umugandekazi wakoraga mu biro bya visi perezida yirukanwe nyuma yo gutahurwa

Umugandekazi witwa Animu Risasi Afekuru, bivugwa ko yabonye ubwenegihugu bwa Sudani y’Epfo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kuri uyu wa Mbere yirukanwe mu buryo butunguranye aho yakoraga mu biro bya visi perezida, Gen. Taban Deng. Ibi bikaba byabaye nyuma y’iperereza ryakozwe n’itangazamakuru ryo muri Sudani y’Epfo rigasanga ibiro byo ku rwego rwo hejuru mu gihugu byarakoreshaga […]

Ubuzima bwa Kidum Kibido buri mu mazi abira

Umuhanzi w’icyamamare ukomoka mu Burundi, Nimbona  Jean Pierre uzwi ku izina rya Kidum, yitangarije ko ubuzima bwe buri mu kaga. Abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook, Kidum yavuze ko yahawe uburozi n’abanzi be badashaka ko abaho. Ati  “Ndi mu byago, ndakeka ko naba narahawe uburozi’’ . Kidum yavuze ko abanzi be bashatse kumwivugana kuva kera […]

Amerika yirukanye Abadipolomate 60 b'u Burusiya

Ku wa Mbere tariki ya 26 Werurwe 2018, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yategetse ko abahagarariye u Burusiya muri Amerika bagera kuri 60 birukanwa. Ibi bije nyuma y’uko u Burusiya bushinjwa kuroga uwahoze ari maneko w’u Burusiya, Sergei Skripal n’umukobwa we Yulia mu gihugu cy’u Bwongereza. Gusa u Burusiya buhakana ko […]

Mu Rwanda, turacyakomeje kubaka uburezi budaheza kandi bufite ireme- Perezida Kagame

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame akaba n’umuyobozi mukuru w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, avuga ko mu Rwanda hashyizwe imbere uburezi budaheza. Ku munsi wa kabiri w’Ihuriro ryiswe ‘Next Einstein Forum’ ririmo kubera i Kigali, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Werurwe 2018, rifite insanganyamatsiko igira iti ‘kubaka umusingi w’ubukungu bushingiye ku bumenyi’, Perezida Kagame […]

Ubutumwa bugenewe abanyeshuri mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 24

Uruhare rwa mbere rw’uburezi mu gukumira jenoside ni ukwigisha abana b’Abanyarwanda kwitandukanya burundu n’ingengabitekerezo ya jenoside, bagasobanurirwa impamvu yo kwibuka no guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 banazirikana ubutwari bw’ingabo za RPF-Inkotanyi zahagaritse iyo jenoside mu Rwanda n’abandi babaranzwe n’ibikorwa by’indashyikirwa nk’Abarinzi b’Igihango. Ibi akaba ari ibikubiye mu butumwa minisiteri y’uburezi yageneye abanyeshuri […]

Abadipolomate b'Abarusiya bagera mu 100 bamaze kwirukanwa mu bihugu bitandukanye

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yafashe icyemezo cyo kwirukana abadipolomate 60 b’ u Burusiya. nyuma y’aho ibihugu nka Canada, u Bwongereza, u Bufaransa, u Butaliyani n’ibindi..nabyo byirukanye abadipolomate b’u Burusiya. Washington yifatanije n’inshuti zayo zo mu muryango NATO mu rwego rwo gufatira ibihano Moscou, nyuma y’igitero cy’intwaro z’uburozi kuri Sergei Skripal […]

Rulindo: Babiri bafatanywe hafi toni ya gasegereti bikekwa ko yibwe

Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Rulindo yataye muri yombi abagabo babiri bafashwe bafite ibiro 800 bya gasegereti bikekwa ko yari yibwe mu ruganda rwa Rutongo Mines. Abatawe muri yombi kuri ubu bafungiye kuri station ya polisi ya Ntarama mu gihe iperereza rikomeje. Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Hamdun Twizeyimana, abo […]

Sanura Sandra, ubyara Diamond yisize mukorogo asubira bwana- AMAFOTO

Sanura Sandra Kassim ni umubyeyi ubyara umuhanzi Diamond Platnumz wo muri Tanzania, uyu mubyeyi agendeye ku ukwamamara kw’umuhungu we, na we akomeje kugaragara mu itangazamakuru n’udushya. Hashize igihe gito uyu mubyeyi ashakanye n’umusore aruta benshi bagereranya nk’umwana na nyina. Amafoto y’uyu mubyeyi yisize mukorogo, akaba arimo gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, yahinduye indoro no mu maso […]

Nyamasheke: Abiciwe ababo muri jenoside biyunze n’ababiciye none barakataje mu iterambere

Abaturage bagera kuri 400 barimo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’ababiciye ababo bateye intambwe ikomeye y’ubumwe n’ubwiyunge, bavuga ko nyuma yo kwiyunga bakabana mu mahoro byabagejeje no ku yindi ntambwe ikomeye y’iterambere. Baganira n’itangazamakuru, abaturage bo mu murenge wa Kagano, umwe mu mirenge 4 yahujwe  n’umuryango w’abakoranabushake baharanira amahoro (AVP), bavuze ko mbere y’uko uyu muryango  […]