Mu Rwanda, turacyakomeje kubaka uburezi budaheza kandi bufite ireme- Perezida Kagame

Sangiza iyi nkuru

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame akaba n’umuyobozi mukuru w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, avuga ko mu Rwanda hashyizwe imbere uburezi budaheza.
Ku munsi wa kabiri w’Ihuriro ryiswe ‘Next Einstein Forum’ ririmo kubera i Kigali, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Werurwe 2018, rifite insanganyamatsiko igira iti ‘kubaka umusingi w’ubukungu bushingiye ku bumenyi’, Perezida Kagame yitabiriye,  yagaragaje ko u Rwanda rukomeje kubaka uburezi kuri bose, kandi bufite ireme.
Agira ati “ Uburezi ni ingenzi kuko buzana inyungu kuri buri wese mu gihugu. Mu Rwanda, turacyakomeje kubaka uburezi budaheza kandi bufite ireme.
Avuga ko byagezweho hifashishijwe bike u Rwanda rwari rufite ndetse runabifashijwemo n’abaterankunga, mu rwego rwo guteza imbere ibitekerezo by’urubyiruko rw’u Rwanda.
Ati “Twashoye imari mu burezi, dukora ibyo dushoboye dufatanyije n’abaterankunga, tugamije gukangurira urubyiruko rwacu kwiga siyansi ndetse no guha amahirwe abaturage bacu,…Twakomeje guteza imbere ubufatanye hagati y’abikorera n’ibigo bifite aho bihuriye n’uburezi, kugira ngo ibitekerezo n’imishinga y’urubyiruko rwacu bitezwe imbere kandi byoroherezwe”.
Perezida Kagame avuga ko Rwanda rutari rufite amahitamo, ibintu byose ko byazaga mu by’ibanze, by’umwihariko, mu bushobozi buke ko hageragejwe gushyirwaho uburyo bwo kubijyanira rimwe bitewe n’amateka mabi rwari ruvuyemo, rubuze n’abantu basaga miliyoni.
Ati “U Rwanda rwahereye hasi cyane. Ubukungu bwari bwarazahaye, nta bikorwa remezo, ndetse twari tumaze gutakaza abantu barenga Miliyoni. Twabanje guhuza imbaraga, twishyira ku murongo, maze twubaka inzego zacu kugira ngo zidufashe kugera ku by’ibanze”.
Nk’uko yabivuze ku munsi wa mbere w’iri huriro, Perezida Kagame yongeye gushimangira ko u Rwanda ruzakomeza guteza imbere ubumenyi muri siyansi. Ati “Tuzakomeza gutanga igihe cyacu, imbaraga zacu, ndetse dushyiraho na za politiki zikwiriye kugira ngo ubumenyi muri siyansi butere imbere. Ibi tutabikoze twaba duhomba kuko byungura abaturage bacu”.
Ku munsi wa kabiri w’iri huriro, Perezida Kagame yitabiriye ari kumwe na Perezida wa Senegal, Macky Sall, waherukaga i Kigali mu cyumweru gishize mu nama ya AU, ibi akabifata nk’iby’agaciro gakomeye.
Iri huriro ryatangiye ku wa Mbere tariki ya 26 Werurwe, rizarangira ku wa Gatatu tariki ya 28 Werurwe 2018,  ritegurwa ku bufatanye bw’Ishuri Nyafurika riteza imbere ubumenyi bushingiye ku mibare (AIMS) n’Umuryango Robert Bosch Stiftung. Kenya niyo iteganyijwe kwakira iri huriro umwaka utaha.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

YouTube player

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *